AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Baragaya Loni kuba ntacyo yakoze ngo ihagarike Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994

Yanditswe Apr, 28 2021 18:02 PM | 26,792 Views



Bamwe mu bari bahagari ye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye banenze uyu muryango kuba  ntacyo wakoze ngo uhagarike Jenoside yakorewaga abatutsi.

Hari mu kiganiro cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu muryango w’abimbumbye muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27  Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko abakitabiriye bari hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta wagitangije yagaragaje ko ikiganiro nk'iki ari urubuga rwo kongera kwisuzuma ku ruhande rw'umuryango mpuzamahanga ugatekereza ku byemezo by'ingirakamaro wafashe n'ibyo wirengagije cyangwa ibyatinze gufatwa haba mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe yabaga, nyuma yayo  ndetse n'ingaruka ibyo byose byagize.

Yavuze ko kuba jenoside yakorewe abatutsi yarabaye nyuma y'imyaka itageze no kuri 50 umuryango w'abibumbye wiyemeje ko nta jenoside izongera kuba ukundi ku Isi bishimangira intege nkeya zawo muri icyo gihe kuko hari ibimenyetso bihagije byagaragazaga ko yateguwe.

Minisitiri Biruta yanagaragaje ko gutinda gufata ibyemezo bikwiye ku ruhande rw'umuryango mpuzamahanga byagize ingaruka zikomeye zirimo gutiza umurindi abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi Amb. Karel Kovanda wari uhagarariye igihugu cya Repubulika ya Tcheque ndetse akaba yari no mu kanama k'uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ni umwe mu batangaje ku ikubitiro ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari jenoside.

Muri iki kiganiro yagaragaraje uburyo akanama gashinzwe amahoro ku Isi kafashe umwanzuro ugayitse aho ibihugu nk'u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byanze ko Loni yongera ingabo zayo mu Rwanda ngo zitabare abicwaga ahubwo bikemeza ko n'izari zihari zigabanywa hagasigara izicungira umutekano abakozi ba Loni gusa.

Gen. Romero Dallaire wayoboraga UNAMIR, umutwe w'ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, we yashimagiye ko umuryango mpuzamahanga winangiye ukanga gutabara bityo ko buri gihugu gikwiye kubibazwa by’umwihariko icyari mu kanama gashinzwe amahoro ku Isi kuko gutabara ari inshingano ku bihugu byose.

Madame Alice Wairimu Nderitu umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’aAibumbye ku kurwanya jenoside na we yagarutse kuri ubwo bugwari bw'umuryango mpuzamahanga kuko bitumvikana uburyo utatabaye kandi ibimenyetso ntabaza byose bigaragaza itegurwa rya jenoside n'ishyirwa mu bikorwa ryayo byari bihari.

Yahamagariye amahanga gukora ibishoboka byose abakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bakagezwa imbere y'ubutabera, ashimangira ko kutabikora ari ugutiza umurindi abayihakana bakanayipfobya ibintu asanga bishobora guhembera amacakubiri n'ubuhezanguni buganisha ku bundi bwicanyi ndengakamere nka jenoside.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston BUSINGYE, na we wagaragaje ko guha urubuga abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwanga guta muri yombi abayigizemo uruhare ari ikimenyetso gishimangira ko umwanya uwo ari wo wose amateka ashobora kwisubiramo.

Aha Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammertz  yavuze ko biteye isoni kuba nyuma y'imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ibaye hakiri abakekwaho kuyigiramo uruhare basaga 1000 bataragezwa imbere y'ubutabera kubera bimwe mu bihugu bigaragaza ubushake buke bwo gufatanya n'inzego z'ubutabera.

Iki kiganiro kitabiriwe kandi na Prof. Ibrahim Gambari, umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Nigeria wari unahagarariye icyo gihugu mu Muryango w’Abibumbye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, Gen. Henry Nkwame Anyidoho wari wungirije Gen. Dallaire ndetse na Linda Malvern, umwanditsi akaba n'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira