AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 30$ yo kurwanya Covid-19

Yanditswe Apr, 22 2021 20:20 PM | 22,752 Views



Kuri uyu wa Kane Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya million 30 z’amadolari ya Amerika, ni hafi miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya COVID 19 harimo gutumiza no gukwirakwiza inkingo mu gihugu.

Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, naho ku ruhande rwa banki y’isi yasinyweho n’uyihagarariye mu Rwanda, Rolande Pryce

Igice kimwe cy’iyi nkunga kingana na million 15 z’amadolari ni impano itazishyurwa, naho ikindi gice cya million 15 z’amadolari kikaba inguzanyo.

Dr Ndagijimana avuga ko iyi nkunga iziye igihe, cyane ko u Rwanda rusanzwe rwaratangiye gahunda  yo kwihutisha gukingira.

Yagize ati “Kubera ikibazo cya Covid-19 n’ingaruka gifite ku bukungu, kugira ngo igihugu kidakomeza gufata imyenda myinshi, icya kabiri cy’inkunga cyabaye impano, ikindi cya kabiri cyabaye inguzanyo.”

“Igice cy’umwenda kirahenutse cyane kuko inyungu ni 0.7%, iyi kandi ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40 urumva ko ari igihe kirekire cyane, kandi harimo imyaka itandatu ibanza isonewe kwishyura.”

Minisitiri Ndagijimana  yasobnauye ko aya mafaranga azakoreshwa mu kugura inkingo no kuzikwirakwiza, akaba ari inkunga ije ku gihe kuko ngo iyi gahunda yatangiye bityo aya mafaranga akaba aje gufasha kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage mu gihugu.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #