Yanditswe Sep, 03 2019 16:40 PM | 9,140 Views
Banki y'isi iravuga ko yiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda muri gahunda zigamije iterambere. Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi muri iyi banki ushinzwe ibihugu 22 by'Afurika harimo n'u Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, bigamije kurebera hamwe imishinga Banki y'Isi ifatanyamo n'u Rwanda n’uko iyo mishinga yazongerwa mu myaka iri imbere.
Mu mishinga Banki y’isi isanzwe ifatanyamo n’u Rwanda harimo ijyanaye n’imibereho y’abaturage n’ibikorwa remezo. Mu mwaka utaha wa 2020 hakazongerwamo imishinga y’ikoranabuhanga.
Mu biganiro Umuyobozi wa Banki y'Isi ushinzwe
itsinda ry'ibihugu 22 by'Afurika harimo n'u Rwanda, Anne Kabagambe yagiranye na
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yashimye ubufatanye mu mishinga imaze
imyaka 3 ishyirwa mu bikorwa, bikaba bimuha icyizere cy’ubufatanye bwo mu gihe
kiri imbere.
Yagize ati "’Icya mbere twaganiriyeho ni amafaranga y’inkunga yakoreshejwe n’u Rwanda mu myaka 3 ishize, aho yageze hafi kuri miliyari 1 y’amadolari ya Amerika. Ibindi twaganiriyeho ni amafaranga agiye kuzahabwa u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2020. Aho ni ho nshingira nshimira Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ndetse na guverinoma ku rugero rurenze ibindi bihugu, ku mikoreshereze y’amafaranga, ibintu bitanga icyizere ko iyo nkunga izakoreshwa neza ari na yo mpamvu dusanga iyo nkunga izaza iruseho.’’
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko n’ubwo imishinga Banki y’Isi izakomeza gufatanyamo n’u Rwanda igitegurwa, ngo hari ibizibandwaho.
Ati "’Turacyabitegura ariko turacyeka ko tuzaguma mu nzego dusanzwe dufatanyamo nk’amashanyarazi aracyakenewe kuko kuko tubona ko hagikenewemo ishoramari, ubuhinzi nabwo bugomba kuvugururwa hagashyirwamo amafaranga ahagije, uburezi no kurwanya imirire mibi, ibikorwa remezo biracyakenewe.’’
U Rwanda rwihaye intego y’uko kugeza mu mwaka 2024 ruzaba rwagejeje amashanyarazi ku baturage ku gipimo cya 100%. Ku bijyanye no kurwanya imirire mibi mu bana, u Rwanda rwihaye intego yo kuva ku gipimo cya 38% ruriho kuri ubu rukagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru