Yanditswe Apr, 18 2016 10:13 AM | 1,834 Views
Umunyamabanga mukuru wa Loni
Ban ki-Moon yishimiye icyemezo cya perezida wa Sudan y'epfo Salva Kiir cyo
kwakira Riek MACHAR umuyobozi w'inyeshyamba zitavugaga rumwe n'ubutegetsi,
ugomba kurahirira kuba vice president wa 1 w'iki gihugu kuri uyu wa 1.
Mu kiganiro Ban Ki-moon, yagiranye kuri telephone na president Salva Kiir ndetse na Riek Machar yabasabye kubahiriza ibiteganyijwe mu masezerano y'amahoro no kuvana ingabo mu murwa mukuru wa Juba.
Ban Ki Moon yashimiye kandi Riek Machar icyemezo yafashe cyo kugaruka i Juba, amusaba nawe gufatanya na president Salva Kiir gukumira icyateza imvururu cyose mu bihe biri imbere.
Riek Machar yahunze igihugu ubwo Salva Kiir yamushinjaga gushaka guhirika ubutegetsi bwe mu 2013. Muri Kanama 2015 impande zombi zasinye amasezerano y'amahoro president Salva Kiir asubiza Riek Machar ku mwanya wa vice president mu kwa 2 uyu mwaka. Impande zombi zemeranyijwe gusaranganya na za ministeri muri guverinoma y'ubumwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru