Yanditswe Jul, 02 2021 14:15 PM | 141,958 Views
Ku
munsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho y'ubwirinzi bwa
Covid19 mu turere 11 harimo na Rubavu,
nubwo bamwe bayubahirije ariko byagaragaye ko ku ikubitiro hari urubyiruko
rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari.
Hari na bamwe mu bacuruzi baciwe amande kubera kutubahiriza 50%.
Mu Mujyi wa Gisenyi ahatangirwa serivusi nkenerwa ziganjemo iz’itumanaho n’iz'ibigo by’imari, bakomeje akazi ariko bubahiriza ingamba zo kwirinda covid19.
Bamwe mu baturage bavuga ko bari gukenera gukoresha amafaranga menshi baza kuyashakira muri Banki, ariko yaba ari make bakayabona bifashishije ikoranabuhanga kuko banki zirimo gufunga imiryango saa kenda.
Ku mupaka muto uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma, urujya n'uruza rw'abambutsa ibicuruzwa rwakomeje nk’ibisanzwe.
Gusa abaganiriye na RBA bavuze ko babwiwe ko hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba, baba barangije kugaruka mu Rwanda kugirango bubahirize isaha ya 18h yo kuba bari mu rugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugoyi, Uwizeyimana Jean Damascene yavuze ko hari urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwaruhinduye akabari, mu mudugudu wa Irakiza.
Ububugenzuzi bwakozwe no mu masoko, nko mu isoko rya Gisenyi hari abacuruzi bamwe byagaragaye ko bubahirije 50% y'imyanya ikorerwamo, ariko ahandi bakiga amayeri nk'aho umwanya umwe ukoreraho abantu babiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yavuze ko kuri uyu munsi wa mbere, bari bamaze guca amande arenga ibihumbi 200 Frw abafatiwe mu makosa, kandi ko nk'ubuyobozi bafashe ingamba zihariye zo kubatahura.
Fredy Ruterana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru