AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu rubyiruko bahangayikishijwe na bagenzi babo banga kwipimisha Virus itera SIDA

Yanditswe Dec, 21 2021 14:38 PM | 46,534 Views



Hari bamwe mu rubyiruko batangaje ko bahangayikishijwe n'imyitwarire ya bamwe muri bagenzi babo, bamaze kudohoka ku muco wo kwipimisha ubwandu bwa SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC nacyo cyemeza ko hari iki kibazo mu rubyiruko, ikaba ari nayo mpamvu hakenewe kongera gukora ubukangurambaga.

Niyongira ni umwe mu rubyiruko uvuga ko amaze igihe kinini atipimisha virusi itera SIDA.

Yagize ati "Mperutse kwipisha virusi itra SIDA mu myaka ibiri ishize, uko byasa kose muri iyo myaka ibiri ishize ntabwo nigeze nkora imibonano mpuzabitsina, ndi umusore niyo mpamvu ntigeze nisuzumisha.’’

Ku rundi ruhande usanga ariko hari bamwe mu rubyiruko bo bahisemo gufata iya mbere mu kwipimisha virus itera SIDA.

Uwase Clarisse we agira ati "Hashize amezi abiri nipimishije virusi itera SIDA, ejo bundi nzongera nisuzumishe kugira ngo nkomeze ndebe uko ubuzima bwange buhagaze. Icyo nabwira urubyruko ni uko bakwitabira kwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kandi bagakurikiza inama abaganga babagira kandi bakazajya birinda ibyorezo biri hanze aha.’’

Umukozi ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu kigo nderabuzima cya Remera, Ruvuzandekwe Fanuel avuga ko urubyiruko rubagana ruje kwisuzumisha virusi itera SIDA ari rukiri

Agira ati "Urubyiruko rwipimisha ruracyari ruke, abipimisha usanga akenshi ari ukeka ko yanduye, ntabwo bitabira ku buryo buhagije nk'uko bakwiye. Ikindi ku wanduye biba bigoye kumukurikirana kuko naho harimo imbogamizi, kugira ngo azubahirize gahunda ya muganga biri hase cyangwa ukabona nuwaje akunda gusiba."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo avuga ko hari zimwe mu ngamba bafashe harimo no kurushaho kwigisha urubyiruko ku bijyanye no kwipimisha ndetse no gufata imiti ku bagize ibyago byo kwandura icyorezo cya SIDA.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RBC mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse kandi n'urusanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti nk'uko bikwiye.

Abanyarwanda bangana na 3% bari hejuru y’ imyaka 15 kugera kuri 64 nibo bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ni mu gihe Umujyi wa Kigali ufite ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, 4.3%, Intara y’Amajyaruguru, 2.2%, intara y’Uburengerazuba ni 3%, Intara y’Amajyepfo bangana na 2.9% ndetse n’Intara y’Iburasirazuba ifite abangana na 2.9.

Faustin Nshimiyimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama