Yanditswe Jun, 09 2021 18:45 PM | 39,288 Views
Hirya no hino
mu mashuri atandukanye haravugwa ikibazo cy'imyitwarire mibi ya bamwe mu
banyeshuri, ku buryo bagera aho bubahuka bikomeye abarezi babo birimo kubatera
amabuye, kubasuzugura n'indi mico mibiri.
Imwe muri iyi myitwarire yagaragaye mu rwunge rw'Amashuri rwa Rugando, amashuri abanza ya Kacyiru ya mbere ndetse no mu rwunge rw'amashuri rwa Gataramo nkuko abayobozi b'ibyo bigo n'abarezi babisobanura.
Umuyobozi w’ikigo cya GS Rugando, Bihozagara Dominique yagize ati “Duherutse kugira ikibazo cy'umwana, igihe twari twatse ibigori umwarimu arimo kwigisha ku rubaho, umwana yamuteye igitiritiri kandi uwakiryaga ntabwo ariwe wakimuteye ahubwo mugenzi we yaramubwiye ati mpereza icyo gitiritiri nkwereke icyo nikorera agikubita umwarimu.”
Umurezi ku ishuri ribanza rya Kacyiru ya Mbere, Nyirahategekimana Yvonne agira ati “Ubwira umwana uti iyogosheshe, akakubwira ko atari itegeko kwiyogoshesha ko azabikora abishatse, wamubwira ko uri bumushyiremo uruhara akubwira ko bitemewe ko aziyogoshesha abishatse, izo ni ingero tugenda duhura nazo ku bijyanye n'imyitwarire y'abana."
Umuhanga mu buvuzi bushingiye ku myitwarire n'imitekerereze, Seraphine Kaitesirwa avuga ko izingiro ry'ibi bibazo ari umwanya ababyeyi badaha abana babo mu rugo ahubwo bakarerwa n'abakozi na televiziyo.
Ati "Wa mubyeyi udahari kenshi na kenshi usanga muri iki gihe ababyeyi ntibakunze kuboneka cyangwa ugasanga babonetse rimwe mu cyumweru, abaje basanga abana baryamye, usanga umwana abana gusa n'umukozi. Hari n'abarerwa na televiziyo aho hose niho dusanga ibintu birimo gupfira."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ay'isumbuye, Twagirayezu Gaspard ntiyemeranya n'abarezi bavuga ko batemerewe guhana abanyeshuri bitwaye nabi,gusa ngo ikitemewe ni inkoni.
Minisiteri y'Uburezi ivuga ko iki atari ikibazo kimaze gufata intera ikabije, gusa ngo imyitwarire y'umunyeshuri ni ingenzi cyane kugirango agere ku ntambwe yifuza y'ejo hazaza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru