AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu bavumvu batewe impungenge n’igabanuka ry’inzuki mu Rwanda

Yanditswe May, 22 2020 09:02 AM | 25,229 Views



Bamwe mu bavumvu (aborozi b'inzuki) bo mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe n'uko inzuki zirushaho kugabanuka muri iki gihe bikaba bishobora kugira ingaruka ku musaruro woherezwa ku isoko.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ikaba yemeza ko ikomeje gukorana n'impande zose bireba.

Umuvumvu Naho Joseph wo mu Mujyi wa Kigali arabanza gufatisha ifumba ngo abone uko yinjira mu ruvumvu neza, n'ubwo bitoroshye ukurikije ubukana utu dusimba dufite ,ari na  ko tumudwinga imbori.

Imyaka 15 yose irihiritse akora ubworozi bw’inzuki. Aremeza ko ari ho hashingiye imibereho ye ya buri munsi

Ati “Kugeza ubu mfite company imeze neza, icyo ni cyo nishimira cya mbere maze kugeraho.”

Naho avuga ko afite indi mizinga hirya no hino ku buryo ashobora guhakura toni nibura 5 z'ubuki ku mwaka. Akurikije uko yatangiye urugendo n’uko bimeze ubu, ngo hari intambwe yateye, icyakora ngo ntishimishije kubera ibibazo biri mu buvumvu bikomoka ku bikorwa bya muntu.

Ati “Abantu basigaye bakoresha imiti myinshi yica inzuki cyane, ugasanga abantu batarabyumva neza ngo bumve umumaro wazo bakangiza imitiba ku bwende. Hari n’ubumenyi buke ku gukora ubworozi bwa kijyambere.”

Bamwe mu batunganya bakanagurisha ubuki bemeza ko isoko ryabwo rihari, haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ariko na bo bavuga ko  ibibazo biri mu bworozi bw'inzuki bikoma mu nkokora ubucuruzi bwabo

Kabayiza Gilbert ati “Ubuki kubucuruza si ikibazo ahubwo icyakwiye gukemuka mbere ni aho dukura ubuki. Abavumvu bavuga ko umwaka ku mwaka ubuki bugabanuka kubera ibibazo biba birimo mu nzuki nkumva ibyo bibazo bibashije gukemuka twabasha kubona ubwo twohereza ku isoko.”

Na ho Musoni Charles ati “Ubuki bwo mu Rwanda burakundwa cyane basanga buri ku rwego rwo hejuru. Ibyo bigatuma basaba nk’ubu bati niba bishoboka mujye mutwohereza toni 8 cyangwa 10 buri kwezi. Iyo ubigereranije n’umwero w’igihugu dufite hari igihe ubusabe nk’ubwo utabwemera ugashaka bwa busabe bwa quantité (ingano) iri hasi ,bivuze ngo birasaba ko dushyira imbaraga mu bworozi bw’inzuki.”

Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko yahagurukiye ibibazo bigaragara mu buvumvu. Igasaba abahinzi kwirinda gutera imiti yica udukoko ku myaka mu gihe igifite indabyo, abavumvu na bo bagasabwa gutera ibiti bigira indabyo hafi y'imizinga yabo kugira ngo inzuki zidakomeza kujya guhova kure.

Mukasekuru Mathilde,umukozi ushinzwe ubworozi bw'amafi n'inzuki muri iyi minisiteri yagize ati “Kuba bavuga ko zagabanutse ni byo, gusa si mu Rwanda honyine. Biraterwa n’imihindagurikire y’ikirere, aho ushobora gusanga imvura igwa cyane kandi ikangiza byinshi zahovagaho ariko n’iyo izuba ribaye ryinshi aho ziba harangirika. Abavumvu tukaba ari yo mpamvu tubasaba gukoresha imizinga ya kijyambere ,abahonzi b’ikawa kimwe n’indi myaka na bo tukabasaba  kwirinda gutera imiti mu gihe ikawa zifite uruyange."

Inzuki zidahuye n’ibizica zishobora gutanga umusaruro igihe kirekire. Inzobere mu by'ubuzima bw'inzuki zivuga ko uruyuki rushobora kurama imyaka 3 rubaye rutahuye n'impanuka ngo iruhitane. Ku munsi rushobora gukora urugendo rw'ibirometero 10 mu kazi karwo ko guhova.

Ubuki bukunzwe na benshi kubera uburyohe bwabwo ndetse kuri ubu abenshi babukoresha mu mwanya w'isukari. Uretse ibyo hari bamwe babukoramo imiti ndetse n'amavuta yo kwisiga, muri iki gihe ubworozi bw’inzuki bukaba bukurura abatari bake.

Kugeza ubu,mu Rwanda hari abavumvu 83 182 bari muri makoperative 120. Hari imizinga ibihumbi 300 ya gakondo,ibihumbi 75 ya kijyambere n'indi ibihumbi 90 y'iminyakenya,ibi byose bikaba bitanga umusaruro wa toni 5600 buri mwaka. Mu gihugu kandi hari amakusanyirizo y'ubuki 21 n'inganda 3 zibutunganya.

TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura