AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Bamwe mu batwara ibinyabiziga barinubira izamuka ry'ibiciro by'ubwishingizi

Yanditswe Jan, 05 2018 21:14 PM | 4,508 Views



Nyuma y'uko hatangarijwe ibiciro bishya by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byatangiranye n'uyu mwaka mushya wa 2018, bamwe mu bafite ibinyabiziga barasaba ko ibi biciro byagabanywa kuko batamenyeshejwe izi mpinduka ngo bateganye amafaranga y'inyongera ku biciro bishya by'ubwishingizi.

Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bwahindutse ku buryo butandukanye kuko bwiyongereye kuva kuri 60 kugeza kuri 82% bitewe n'ubwoko bw'ubwishingizi ndetse n'igihe imaze. 

Ibi biciro byiyongeraho umusoro ku nyungu ungana na 18%. Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi cya Bank ya Kigali BK Alexis Bahizi asobanura ko zimwe mu mpamvu zateye iyurizwa ry'ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga zirimo kubijyanisha n'aho igihe kigeze kuko biheruka kwigwaho mu myaka 15 ishize, ibi bikajyana n'ibihombo ibigo by'ubwishingizi bimaze igihe bihura nabyo kubera amafranga bisabwa guha abakiliya babyo.

Ishyirahamwe ry'abatanga serivise z'ubwishingizi rivuga ko mbere yo gushyiraho ibi biciro bavuganye na Banki nkuru y'igihugu, ndetse hakorwa inyigo yasesenguye ibibazo bene ibi bigo bihura nabyo ari naho ibiciro byemerejwe. 

Gusa bamwe mu bafite ibinyabiziga bavuga ko batunguwe n'iki cyemezo n'ubwo ihuriro ry'abatanga izi serivise bumvikana bemeza ko habayeho umwanya wo gusobanurira abo bireba, iyi gahunda ikazanakomeza. 

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize