Yanditswe Jan, 05 2018 21:14 PM | 4,508 Views
Nyuma y'uko
hatangarijwe ibiciro bishya by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byatangiranye n'uyu
mwaka mushya wa 2018, bamwe mu bafite ibinyabiziga barasaba ko ibi biciro
byagabanywa kuko batamenyeshejwe izi mpinduka ngo bateganye amafaranga
y'inyongera ku biciro bishya by'ubwishingizi.
Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga bwahindutse ku buryo butandukanye kuko bwiyongereye kuva kuri 60 kugeza kuri 82% bitewe n'ubwoko bw'ubwishingizi ndetse n'igihe imaze.
Ibi biciro byiyongeraho umusoro ku nyungu ungana na 18%. Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi cya Bank ya Kigali BK Alexis Bahizi asobanura ko zimwe mu mpamvu zateye iyurizwa ry'ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga zirimo kubijyanisha n'aho igihe kigeze kuko biheruka kwigwaho mu myaka 15 ishize, ibi bikajyana n'ibihombo ibigo by'ubwishingizi bimaze igihe bihura nabyo kubera amafranga bisabwa guha abakiliya babyo.
Ishyirahamwe ry'abatanga serivise z'ubwishingizi rivuga ko mbere yo gushyiraho ibi biciro bavuganye na Banki nkuru y'igihugu, ndetse hakorwa inyigo yasesenguye ibibazo bene ibi bigo bihura nabyo ari naho ibiciro byemerejwe.
Gusa bamwe mu bafite
ibinyabiziga bavuga ko batunguwe n'iki cyemezo n'ubwo ihuriro ry'abatanga izi
serivise bumvikana bemeza ko habayeho umwanya wo gusobanurira abo bireba, iyi
gahunda ikazanakomeza.
Inkuru mu mashusho:
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru