AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye muri Rubavu bafashe umwanzuro wo guhingira abanduye Covid19

Yanditswe Jul, 23 2021 19:29 PM | 29,223 Views



Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana, hari abarwayi ba Covid19 bavuze ko bashima uburyo abaturanyi babo bahisemo kubahingira imirima kugirango badacikanwa n'igihembwe cy'ihinga, mu rwego rwo kwirinda ko basohoka mu ngo bagakwirakwiza ubwandu bw'iki cyorezo.

Busasamana ni Umurenge uzwiho kuba ikigega cy'ibiribwa, bitewe n'ikirere n'ubutaka bwaho bituma buri gihe beza umusaruro ushimishije.

Mu mirima y'abahinzi barwaye covid19, usanga abaturanyi babo bayizindukiyemo barimo kubahingira.

Hitimana Jean Baptiste avuga ko biyemeje guhingira bagenzi babo barwaye covid19, kugirango badacikanwa n'iki gihe cy'ihinga, kuko bitegura gutera imbuto y'ibirayi.

Uretse kubahingira imirima, banabagezaho mu ngo zabo ibiribwa birimo ibirayi, ibishyimbo n'imbuto  babifashijwemo n'abajyanama b'ubuzima.

Bamwe muri abo barwayi ba Covid19 badasohoka mu ngo zabo, birinda gukwirakwiza iki cyorezo, barashima ibi bikorwa bari gukorerwa n'abaturanyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne avuga ko abaturage ayoboye bakusanyije amafaranga y'u Rwanda arenga ibihumbi 250, yo kugurira imbuto zo kurya abarwayi ba Covid19, bakusanya n'ibiribwa byunganira ibyo leta yatanze byo kugoboka imiryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo.

Uyu muyobozi agaragaza ko uyu munsi abaturage bahingiye imiryango 6, ndetse iki gikorwa ngo kizakomeza ku buryo buri murwayi wese wa Covid19 udafite ubushobozi bwo kwita ku  bikorwa bye by'ubuhinzi azafashwa n'abaturanyi be.

Kugeza ubu muri uyu Murenge wa Busasamana hari abarwayi ba Covid19 barenga 40.

Fredy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize