AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye muri Musanze bavuze ko bahangakishijwe n'abajya kwivuza Covid19 muri gakondo

Yanditswe Jan, 03 2022 17:33 PM | 32,149 Views



Mu gihe mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara ubwiyongere bw'abarwayi ba Covid19, bamwe mu baturage baravuga ko habayeho kudohoka mu kwirinda iki cyorezo mu gihe hari n'abagaragaza ibimenyetso by'iki cyorezo bajya kwivuza mu bavuzi gakondo.

Bamwe mu baturage RBA yasanze ku bigonderabuzima byo mu karere ka Musanze bitabiriye kwipimisha Covid-19, bavuga ko bamenye uko bahagaze nyuma y'aho ubwiyongere budasanzwe bw'iki cyorezo bukomeje kugaragara muri aka karere.

Ni mu gihe kuri ubu mu karere ka Musanze habonetse imibare y'abanduye Covid19 barenga 100 mu munsi umwe, abaturage bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo barimo kugaragaza ibimenyetso bya Covid19 aho kujya kwivuza ku mavuriro abegereye, bakajya mu bavuzi gakondo.

Kuva mu Kwezi gushize kugeza ubu mu karere ka Musanze hamaze kuboneka abarwayi basaga 330 barimo gukurikiranwa bari mu ngo zabo, naho 13 barembye barimo kongererwa umwuka mu bitaro bya Ruhengeri. 

Ubuyobozi bw'ibi bitaro bunavuga ko hari abantu 3 bishwe na Covid19 bari bariringiye ubuvuzi gakondo. 

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 bakitabira kwikingiza bafata inkingo zose, ndetse no kwipimisha kwa muganga bakamenya uko bahagaze bakirinda imiti ya gakondo.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bivuga ko mu karere ka Musanze abaturage bamaze gukingirwa Doze imwe  y'urukingo barenga ibihumbi 65, naho abakingiwe inkingo ebyiri barenga ibihumbi 178, mu gihe abamaze gufata urukingo rushimangira rwa Gatatu ari 6,632.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama