AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye muri Kigali bavuga ko bagihangayikishijwe n’ibura ry’amashanyarazi

Yanditswe Apr, 19 2021 10:19 AM | 21,310 Views



Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuriro uboneka gake nabwo mu masaha ya kumanywa, byagera mu ijoro bakawubura wanaza ukaza ibice.

Ikigo gishinzwe ingufu REG cyo cyatangaje ko icyo kibazo cyigiye gukemuka mu minsi ya vuba, kuko hari ibikorwaremezo birimo kuvugururwa.

Abqtuye mu gace ka Nyagatovu mu karere ka Gasabo n'abo mu Murenge wa Ndera bemeza ko bamaze umwaka wose babona umuriro w'amashanyarazi ku manywa gusa, nimugoroba ukabura wanagaruka mu masaha yo mu gicuku ukaza wongera ugenda.

Ni ikibazo bavuga ko kibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kubatwikira ibikoresho byo mu nzu, no kubuza abana kwiga.

Uwizeye Margaret yagize ati ''Ikibazo kimeze nabi kubera ko tumaze nk'umwaka wose tudafite umuriro, igitangaje tukawubona ku manywa nijoro nka saa moya nta muriro tuba dufite ugasanga biteye ibibazo byinshi, bituma tutabaho neza kubera kuwubura. Ingaruka zitugeraho ni uko ibikoresho bimwe byangirika nk'amafirigo, amatelevisiyo n’ibindi.”

Avuga kandi ko bituma abana batiga kubera kutabasha gukora isubiramo  kuko icyo gihe iyo kigeze umuriro ugenda.

Uwamahoro Sandrine utuye mu Mujyi wa Kigali nawe yagize ati “Nimugoroba ni amasaha yo gusubiramo amasomo ku bana ariko ntibabona uko babikora  kubera ko uza ucikagurika buri kanya, ni ikibazo gikomeye, ikindi ni uko wangiza amatelevisiyo, amaradio amafirigo n’ibindi.”

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri EUCL na REG, Gakwavu Claver  avuga ko icyo kibazo kiba mu duce dutandukanye hirya no hino mu gihugu, giterwa ahanini ni uko imiturire y'aho  hantu iba igenda yiyongera.

Avuga ko iyo miturire  mu nkengero z'imijyi yagiye itungura ibindi bikorwaremezo birimo n'amashanyarazi byari bihari,  bigasaba kubanza  kongera ingufu z’amashanyarazi.

Yemeza ko hari ibikorwaremezo birimo kuvugururwa ku buryo muri Gicurasi  bizaba byamaze gukemuka.

Yagize ati “Hari ho abaturage barushije ingufu ibikorwaremezo,  twagiye tugira ibyo bibazo bivuga ngo ibikorwaremezo by'amashanyarazi bisa naho birushijwe ingufu n'iterambere ryihuse ryaje ritungurana,  ariko biragenda bivugururwa.”

“Ikindi ni uko twamaze kumenya aho hantu hose mu gihugu, twavuga nka Ndera kandi ahenshi byarakemutse, ahandi biri mu murongo wo kugenda bikemuka uko n'ubushobozi bugenda buboneka.”

Yavuze ko nka Ndera imirimo irimo gukorwa kandi izarangira  bitarenze hagati muri Gicurasi uyu mwaka.

Anasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare ku mbogamizi bahura nazo, ku bikorwaremezo by'amashanyarazi kugirango bikemurwe aho bishoboka.

Gahunda ya Leta y'imbaturabukungu, NST1 iteganya ko mu 2024 nibura  abanyarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w'amashanyarazi ku gipimo kingana 100%.

Mu gukemura iki kibazo cy'umurira ugenda ucikagurika mu duce dutandukanye ahandi ukabura kandi wari uhasanzwe,  nko mu Mujyi wa Kigali hari hashyizweho inzu nto zirenga 50 zagenewe ikoranabuhanga rigezweho, mu gusaranganya uwo muriro mu duce runaka bitewe n'ingano y'umuriro uhakenewe.

Inzu imwe muri zo ifite ikoranabuhanga rifite agaciro ka Miliyoni 1.2 z'amadolari ya Amerika.

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura