Yanditswe May, 26 2021 17:08 PM | 46,060 Views
Imwe mu miryango ituye mu kagari ka
Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, irasaba kurenganurwa ku misoro ituruka ku butaka banditsweho nyamara butari ubwabo.
Aba baturage baravuga ko iki kibazo cyabateye ubukene kuko ntawushobora kugurisha cyangwa kwakira inguzanyo ubu butaka muri banki runaka kubera akayabo k’imisoro baburiye ubwishyu.
Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Huye taliki ya 30 Nzeri 2012, Mukansanga Evaste yayanditse asaba kurenganurwa, nyuma y’uko abaruweho ubutaka butari ubwe ahubwo ubwo yita ubwe bukabarurwa ku bandi.
Iki kibazo gifitwe n’abatari bake batuye mu kagari ka Matyazo, ngo cyatangiye nyuma y’uko hasohotse ibyangombwa by’ubutaka mu ibarura ryakozwe muri 2009, kugira ngo ba nyirabwo bukabandikwaho, bahabwe n’ibyangombwa byabwo.
Amakosa arimo aha aba baturage bavuga kugeza ubu hari ubutaka babaruweho butari ubwabo banasoreshwa, nyamara ababutuyeho banasanzwe babubyaza umusaruro bo ntibasoreshwe kuko nta byangombwa byabwo bafite kugeza magingo aya.
Bamwe mu babutuyemo kugeza ubu, bavuga ko batabwishyurira imisoro uko bikwiye kuko nta byangombwa byabwo bafite ari nacyo basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kugira icyo bukora, buri muturage utuye muri ubu butaka akarenganurwa.
Aba baturage bahangayikishijwe bikomeye n’imisoro y’umurengera y’imyaka ishize banditweho ubu butaka.
Nyamara ngo mu nshuro zose bagejeje iki kibazo ku murenge, basabwa kubanza kwishyura ibi birarane ariko bakisanga nta bushobozi bwo kwishyura amafaranga babariwe bafite.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe
iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere
bacyumvishe.
Gusa mu rwego rwo kugikemura mu maguru mashya, uyu muyobozi arizeza aba baturage ko mu gihe bizagaragara ko koko ubu butaka babubabaruweho butari ubwabo, iyi misoro izakurwaho hanyuma ababutuyemo bazabe aribo bayishyura.
Bushingiye ku byemezo by’inama ya Njyanama y’akarere ka Huye yo ku wa 30 Kamena 2020, Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwari bwasoneye abaturage bafite ubutaka muri Huye ibirarane bigeza muri 2018 mu rwego rwo kunganira abaturage babarirwagaho amafanga menshi bari baraburiye ubushobozi bwo kwishyura.
Callixte Kaberuka
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru