AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye Nyagatare bataka kutagira amazi kandi barishyuye za mubazi

Yanditswe Aug, 17 2021 18:02 PM | 92,323 Views



Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, barataka kutagira amazi kandi ngo barasabwe kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi rya  za mubazi z’amazi amezi akaba abaye atanu nta mazi barabona ndetse n’izo za mubazi ntazo barabona.

Abagaragaza cyane iki kibazo ni bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kabare, aho bavuga ko muri Werurwe uyu mwaka, aribwo batangiye igikorwa cyo gusaba uko babona amazi bafatiye ku muyoboro w’amazi wa Nyagatare–Kabare, bagakora ibyo bari basabwe na Wasac birimo no kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi rya za mubazi  z’amazi cyangwa compteur  kugeza magingo aya bakaba nta mazi barabona ndetse na za mubazi, ibintu bavuga ko byabashyize mu gihirahiro bakaba bagikomeje kuvoma amazi mabi.

Byamugisha Bernard Umuyobozi wa WASAC mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba baturage batabonera ku gihe za compteur z’amazi ngo byatewe n’icyorezo cya Corona virus yanatumye habaho na gahunda ya guma murugo, bigatuma hari imirimo imwe n’imwe ihagarara gusa ngo guhunda yo kuzibaha irahari kandi mu gihe cya vuba.

Mu karere ka Nyagatare biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, hazaba hamaze kutangwa za compteur z’amazi zisaga 800 bitewe n’ubusabe bw’abaturage, nk’uko biri mu mihigo ya Wasac ikorera muri aka karere.

Ikindi ni uko kugirango umuturage abone mubazi y’amazi cyangwa se compteur yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Munyaneza Geofrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura