AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera

Yanditswe Jul, 02 2022 18:35 PM | 137,301 Views



Bamwe mu baturage batangaje ko batewe impungenge n'uburyo imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda itangiye  kwiyongera, bakavuga ko ibi biterwa n'uko abantu biraye nta muntu ucyubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Basaba inzego zitandukanye kongera gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, abantu ni urujya n'uruza, ubusanzwe ku miryango yinjira aha muri gare ya Nyabugogo hashyizwe aho umuntu akarabira mbere yo kwinjira muri gare ariko gukaraba ntibigikorwa usibye ko n'ubukarabiro butakigira amazi.

Uwitwa Ntawuhiganayo Emmanuel yagize ati "Gukaraba ntabwo bikibaho bitewe n'uko bavuze ko kwirinda biterwa n'uko umuntu abishaka, ubwo rero ni gutyo bimeze."

Pauline Mukarushema ati "Gukaraba ni ngombwa kuko imyanda ihoraho, umuntu ashobora kuba afite intoki ziriho umwanda cyangwa yakwandura n'izindi ndwara gukarabara buri gihe ni byiza aya amazi bakwiye kuyasubizaho bongere bakangure abantu gukaraba ni byiza."

Hari aho abantu bakarabiraga usanga harahindutse intebe zo kwicaramo, hari abavuga ko kwirinda bitari ngombwa bitewe n'uko icyorezo cya Covid-19 cyarangiye.

Mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, urubyiruko rw'abakorerabushake rwagaragaraga hirya no hino muri za gare n'ahahurira abantu benshi ruhwitura abaturage kugira ngo bashire mu bikorwa ingamba zo kwirinda ariko ubu siko bimeze. 

Mutesi Jolly umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake tumusanze mu mujyi rwagati muri gare ya down town, ubu icyo akora ni ukugenzura ko abagana iyo gare bikingije byuzuye covid-19.

Imibare itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abandura Covid-19 barimo kwiyongera.

Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko mu bipimo 4,730 byafashwe, abantu 69 bangana na 1,4% ari bo basanganywe icyorezo cya Covid-19, mu gihe ku munsi w’ejo ho iyi raporo yagaragaje ko abantu 63 aribo banduye, Kigali niyo iza ku isonga mu kugira imibare y’abanduye benshi.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu kwezi kwa Gicurasi abandura ku mu masaha 24 babaga bari munsi ya 20, ndetse muri uko kwezi hari n’umunsi washize nta n’umwe wanduye iki cyorezo.

Ni ibintu bigaragaza ukongera kubura umutwe kw’iki cyorezo mu bijyanye n’imibare y’abacyandura nk’uko bigaragazwa na raporo y’inzego zishinzwe ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zigira abantu inama yo gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo aho biri ngombwa, ari na ko Abaturarwanda bashishikarizwa gufata inkingo za Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira