AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu baturage banenze bagenzi babo bagenda biguru ntege muri gahunda yo gufata urukingo rwa 3 rwa Covid 19

Yanditswe Jul, 29 2022 18:37 PM | 69,454 Views



Bamwe mu baturage banenze bagenzi babo bagenda biguru ntege muri gahunda yo gufata urukingo rwa 3 rwa Covid 19 rushimangira, kuko ngo  bitewe naho icyorezo cya Covid 19 cyashegeshe isi nta muntu waba ugikinisha ingamba zo kwirinda.

Kugeza ubu umubare w'abamaze gufata urukingo rwa kabiri mu gihugu hose barenga million 8.8, naho abamaze gufata urukingo rushimangira bo bakaba basaga miliyoni eshanu mu gihugu hose. 

Nubwo bimeze bityo ariko hari ahakigaragara abatarafata urukingo rwa gatatu, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage bagenzi babo.

Ahatangirwa inkingo hari bamwe mu bakitabira gufata inkingo nubwo bagaragaza impamvu bakererewe kwikingiza.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Julien Mahoro Niyingabira avuga ko kudafata inkingo zuzuye nabyo ari ukudohoka ku ngamba zo kwirinda covid 19 ariko icyo basaba abaturage ari ukumva ko bakwiye gufata inkingo kuburyo bwuzuye kuko aribwo bazaba bafite ubudahangarwa bwo guhangana n'icyorezo cya covid 19.

"N'ubwo wumva turi gushishikariza abantu kwikingiza dose ya 3 ikibabaje ni uko hari n'abatarafata urukingo na rumwe hari n'abafashe rumwe ntibakomeza kwingiza cyimwe n'u Rwanda wa kabiri ntibaza gufata urwa 3 birumvikana, iyo urebye usanga harimo abagiye bagira amakuru atari yo ku rukingo, hari abizeye ibihuha byakwirakwijwe ku nkingo ariko uyu munsi icyo dushishikariza abantu bose ni ukumenya urukingo ari intwaro izadufasha kurandura iki cyorezo mu gihugu cyacu netse no ku isi yose."

"Uburyo inkingo za Covid19 zimeze bisaba ko umuntu ahabwa inkingo z'ibanze ariko nyuma y'igihe runaka bwa budahangarwa buba bushobora gukendera buba bushobora kurangira akaba ariyo mpamvu hateganywa ko abakingiwe byibanze bagomb guhabwa doze ishimangira y'urukingo rwa covid 19 ni ukuvuga ngo rero niba umuntu yikingije yikingije byibanze ariko ntafate urukingo cg doze ishimangira y'urukingo biba bisobanuye ko ubudahangarwa yakuye mu nkingo zibanze yahawe hari igihe kigera ntibube bushobora kumurinda bihagije.

Mu gihugu hose abamaze gufata dose ishimangira y'urukingo rwa Covid 19 bari hejuru ya 50%, ni mu gihe abarenga million 9.140 bamaze gufata urukingo rwa mbere, naho urukingo rwa kabiri rumaze gufatwa n'abantu barenga million 8.8 ariko byagera kuri doze ishimangira ubwitabire bukaba bugera kuri million 5.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura