AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu baturage bagaragaje amasomo bigiye mu mwaka wa 2021

Yanditswe Dec, 31 2021 18:16 PM | 119,855 Views



Mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2021 urangire, bamwe mu baturage barishimira ko uyu mwaka bawurangije amahoro ariko kandi bagaha n'agaciro amasomo bawigiyemo.

Umwaka wa 2021 wabaye umwaka wa kabiri abatuye isi n’abanyarwanda by’umwihariko bahanganye n’icyorezo cya Covid-19, kuri bamwe ngo kurangiza uyu mwaka barabyishimiye ariko bizeye byinshi bidasanzwe, bityo ngo bagomba kwishima ariko bakanazirikana amasomo bakuye mu bihe bidasanzwe bahuye nabyo muri uyu mwaka.

Mukambonyumugenzi Epiphanie ucururiza i Kabuga yagize ati "Uyu mwaka uretse ko hajemo covid19 ubu ubundi nta kibazo twagize, twahanganye nayo duhana intera, umwaka utaha ingamba ni ugukora cyane kugira ngo dutere imbere."

Muhire Didier ucururiza mu isoko rya Kimironko yagize ati "Iterambte ntabwo ryasubiye inyuma, intego ni ugukora cyane umuntu agakomeza akazigamira n'ejo hazaza, kandi isomo navanye muri ibibihe ni uko mu myaka iri imbere tuzajya tuzigama amafaranga neza kandi tugakora cyane."

Impuguke mu by'ubukungu, Straton Habyarimana agira inama abantu bose kumva ko batagomba gusesagura ngo ni uko bari gusoza umwaka, kuko amasomo yavuye muri Covid19 ubwayo ahagije ngo bige guteganyiriza ejo hazaza.

"Abantu benshi ubukungu bwabo ntibumeze uko bwari bumeze kuri bamwe, hari aho wenda bimeze neza ariko abenshi barimo kugerageza gusohoka mu ngaruka batewe na Covid19. Gusa gufata umuryango wawe mukishimana ntabwo byaba ari bibi, ahubwo ikibazo cyaba iyo hajemo gukabya."

Iminsi 365 isoza umwaka wa 2021 igeze ku musozo, benshi mu baganiriye na RBA baravuga ko n'ubwo bahuye n'ibihe bikomeye byo guhangana n'icyorezo ariko babashije gusoza umwaka neza, intumbero ikaba ari ugukomeza guhangana n'iki cyorezo, kwiteza imbere bakinjira mu wundi mwaka babasha kugira icyo bigezaho ndetse bakazawurangiza bafite umusaruro udasanzwe.

Uwitonze Providence Chadia



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage