Yanditswe Dec, 31 2021 18:16 PM | 119,855 Views
Mu gihe habura amasaha make ngo umwaka
wa 2021 urangire, bamwe mu baturage barishimira ko uyu mwaka bawurangije amahoro ariko kandi bagaha
n'agaciro amasomo bawigiyemo.
Umwaka wa 2021 wabaye
umwaka wa kabiri abatuye isi n’abanyarwanda by’umwihariko bahanganye n’icyorezo
cya Covid-19, kuri bamwe ngo kurangiza uyu mwaka
barabyishimiye ariko bizeye byinshi bidasanzwe, bityo ngo bagomba kwishima
ariko bakanazirikana amasomo bakuye mu bihe bidasanzwe bahuye nabyo muri uyu
mwaka.
Mukambonyumugenzi Epiphanie ucururiza i Kabuga yagize ati "Uyu mwaka uretse ko hajemo covid19 ubu ubundi nta kibazo twagize, twahanganye nayo duhana intera, umwaka utaha ingamba ni ugukora cyane kugira ngo dutere imbere."
Muhire Didier ucururiza mu isoko rya Kimironko yagize ati "Iterambte ntabwo ryasubiye inyuma, intego ni ugukora cyane umuntu agakomeza akazigamira n'ejo hazaza, kandi isomo navanye muri ibibihe ni uko mu myaka iri imbere tuzajya tuzigama amafaranga neza kandi tugakora cyane."
Impuguke mu by'ubukungu, Straton Habyarimana agira inama abantu bose kumva ko batagomba gusesagura ngo ni uko bari gusoza umwaka, kuko amasomo yavuye muri Covid19 ubwayo ahagije ngo bige guteganyiriza ejo hazaza.
"Abantu benshi ubukungu bwabo ntibumeze uko bwari bumeze kuri bamwe, hari aho wenda bimeze neza ariko abenshi barimo kugerageza gusohoka mu ngaruka batewe na Covid19. Gusa gufata umuryango wawe mukishimana ntabwo byaba ari bibi, ahubwo ikibazo cyaba iyo hajemo gukabya."
Iminsi 365 isoza umwaka wa 2021 igeze ku musozo, benshi mu baganiriye na RBA baravuga ko n'ubwo bahuye n'ibihe bikomeye byo guhangana n'icyorezo ariko babashije gusoza umwaka neza, intumbero ikaba ari ugukomeza guhangana n'iki cyorezo, kwiteza imbere bakinjira mu wundi mwaka babasha kugira icyo bigezaho ndetse bakazawurangiza bafite umusaruro udasanzwe.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru