Yanditswe Dec, 27 2021 18:41 PM | 44,863 Views
Abasaba serivisi zitandukanye zirimo no guhaha mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko imyumvire yo gufunga amaduka ku minsi mikuru no kuri konji ziyikurikira bikwiye guhinduka kugirango n'ubukungu bukomeze kuzamuka.
Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi isoza umwaka kandi yizihizwa na benshi, uyu mwaka mu kwizihiza uyu munsi byahuriranye n'impera z'icyumweru bituma hatangwa konji kuri uyu wa mbere nk'uko biteganwa n'amategeko.
Nubwo mu Mujyi wa Kigali hari bamwe mu bikorera bazindukiye mu mirimo yabo, ntibibujije ko hari abandi batigeze bafungura amaduka yabo ndetse bamwe mu bakiriya bahageze basanga imiryango ifunze, bibazaga niba bari bubone ibyo bakeneye.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali barimo n'abaguzi basanga gufunga amaduka kuri za konji bidakwiriye kuko bihungabanya ubukungu.
Bamwe mu bakomeje ubucuruzi bwabo kuri uyu munsi w'ikiruhuko, basobanura ko muri iki gihe ari bwo abantu benshi bakenera guhaha ibintu bitandukanye kuko ari bwo baba baruhutse.
Ibi kandi ngo binafite icyo bivuze ku basanzwe bahemberwa imirimo bakora ku munsi kuko byongera igihembo cyabo.
Mu gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, abenshi mu basanzwe baba mu Mujyi wa Kigali bahitamo kwizihiza iyi minsi mikuru bari kumwe n'imiryango yabo iba hanze ya Kigali.
Muri iyi minsi kandi abagenzi baba ari benshi kuko basa n'aho baba bagendeye rimwe, abayobozi ba za kompanyi zitwara abagenzi bemeza ko no muri iyi minsi abagenzi bakiri benshi ariko bakora uko bashoboye bakabatwara.
Ku rundi ruhande
ariko abagenzi bavuga ko gutega imodoka muri iki gihe cy'iminsi mikuru biba
biteye impungenge zo kubona imodoka
kubera ubwinshi bw'abagenzi.
Abasesengura ibijyanye n'ubukungu, basanga gukora amasaha menshi ari kimwe mu bituma abacuruzi barushaho kugurisha byinshi bityo bikanazamura ubukungu biciye mu misoro ndetse no gutanga imirimo ku bantu benshi.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru