Yanditswe Jul, 05 2021 18:30 PM | 89,481 Views
Bamwe mu barwariye Covid19 mu ngo zabo, basabye leta
kongera ubufasha bahabwa kuko ubu ubwo bahabwa burimo ibishyimbo na kawunga budahagije,
bakaba ngo bifuza uburyo bwo kubona uko
bagura imbuto n'imboga.
Mu rugo rwa Rutayisire Gerard we n'umuryango we bose bamaze ibyumweru birenga 2 barwaye Covid19, ndetse bamwe muri bo bigaragara ko iki cyorezo cyabazahaje.
Yagize ati ‘’Nagiye ku bitaro bya Kacyiru ndipimisha basanga ndarwaye, ndagaruka ubwo mba mbaye umurwayi wa gatatu, muri make umuryango wose urarwaye.’’
Yaba abo muri uru rugo ndetse n'abandi RBA yasanze mu zindi ngo, bashima ubufasha bahabwa n'abajyanama bubuzima babakurikirana umunsi ku munsi, gusa bavuga ko ikibakomereye ari imibereho yabo mu kubona ibibatunga.
Rutayisire ati ‘’Ninjye mukuru w'umuryango bivuze ko ari njye uwutunze, mbona ibyo kubaha ari uko navuye mu rugo ariko ubu ntibishoboka.’’
Esperance Mukangoga Umujyanama w'ubuzima we avuga ko hari igihe bajya mu rugo rw'umuntu, ariko ngo hari aho bagera bagasanga nta muntu ukijya mu kazi.
Yagize ati ‘’Icyo dukora ni uko tujya ku muyobozi w’Umudugudu tukiyegeranya nk’abantu tukegeranya amafaranga tukabafasha duhereye kubabaye.’’
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu abarenga 95% by'abarwayi ba Covid-19 barwariye mu rugo, kandi ko ifatanyaje n'izindi nzego aba barwayi bitabwaho uko bishoboka binyuze mu nzego zibanze.
Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati ‘’Dukorana n’inzego zibanze kugirango tubakurikirane cyane cyane bariya bafite ibibazo byihariye by’inkunga itari iyo kwa muganga gusa, dukora ibishoboka byose ngo uriya muntu yitabweho.’’
N'ubwo inzego za leta zigaragaza ko zita ku barwariye mu rugo, ndetse na bamwe mu barwayi bagahamya ko inzego zibanze zibageraho rimwe na rimwe ndetse bagahabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo na Kawunga, bahamya ko bitewe n’imiterere y'uburwayi leta yakongera imbaraga muri ubu bufasha bagenerwa.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gahunda yo gukurikiranira abarwayi ba Covid19 mu ngo zabo yatanze umusaruro, ariko ko urembejwe n'iyi ndwara uri mu rugo afashwa kugezwa ku bigo bikurikirana abarembye biri hirya no hino.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru