AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu barwariye Covid19 mu ngo zabo barasaba leta kongera ubufasha bahabwa

Yanditswe Jul, 05 2021 18:30 PM | 89,481 Views



Bamwe mu barwariye Covid19 mu ngo zabo, basabye leta kongera ubufasha bahabwa kuko ubu ubwo bahabwa burimo ibishyimbo na kawunga budahagije, bakaba ngo bifuza  uburyo bwo kubona uko bagura imbuto n'imboga.

Mu rugo rwa Rutayisire Gerard we n'umuryango we bose bamaze ibyumweru birenga 2 barwaye Covid19, ndetse bamwe muri bo bigaragara ko iki cyorezo cyabazahaje.

Yagize ati ‘’Nagiye ku bitaro bya Kacyiru ndipimisha basanga ndarwaye, ndagaruka ubwo mba mbaye umurwayi wa gatatu, muri make umuryango wose urarwaye.’’

Yaba abo muri uru rugo ndetse n'abandi RBA yasanze mu zindi ngo, bashima ubufasha bahabwa n'abajyanama bubuzima babakurikirana umunsi ku munsi, gusa bavuga ko ikibakomereye ari imibereho yabo mu kubona ibibatunga.

Rutayisire ati ‘’Ninjye mukuru w'umuryango bivuze ko ari njye  uwutunze, mbona ibyo kubaha ari uko navuye mu rugo ariko ubu ntibishoboka.’’

Esperance Mukangoga Umujyanama w'ubuzima we avuga ko hari igihe bajya mu rugo rw'umuntu, ariko ngo hari aho bagera bagasanga nta muntu ukijya mu kazi.

Yagize ati ‘’Icyo dukora  ni uko tujya ku muyobozi w’Umudugudu tukiyegeranya nk’abantu tukegeranya amafaranga tukabafasha duhereye kubabaye.’’

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kugeza ubu abarenga 95% by'abarwayi ba Covid-19 barwariye mu rugo, kandi ko ifatanyaje n'izindi nzego aba barwayi bitabwaho uko bishoboka binyuze mu nzego zibanze.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati ‘’Dukorana n’inzego zibanze kugirango tubakurikirane cyane cyane bariya bafite ibibazo byihariye by’inkunga itari iyo kwa muganga gusa, dukora ibishoboka byose ngo uriya muntu yitabweho.’’

N'ubwo inzego za leta zigaragaza ko zita ku barwariye mu rugo, ndetse na bamwe mu barwayi bagahamya ko inzego zibanze zibageraho rimwe na rimwe ndetse bagahabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo na Kawunga, bahamya ko bitewe n’imiterere y'uburwayi leta yakongera imbaraga muri ubu bufasha bagenerwa.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gahunda yo gukurikiranira abarwayi ba Covid19 mu ngo zabo yatanze umusaruro, ariko ko urembejwe n'iyi ndwara uri mu rugo afashwa kugezwa ku bigo bikurikirana abarembye biri hirya no hino.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama