Yanditswe May, 19 2021 16:13 PM | 23,117 Views
Mu gihe bamwe mu barimu
bo mu Karera ka Nyagatare bishimira
ko bubakiwe amacumbi ku mashuri bigishaho akabafasha gutegura
neza amasomo batuje, hari bagenzi babo bagihangayikishijwe n'uko
batarubakirwa ayo macumbi.
Baravuga ko ibyo ngo bikabagiraho ingaruka zirimo nko kugera ku kazi bananiwe.
Mu 2014 nibwo mu gihugu hose hatangiye kubakwa amacumbi y’abarimu, ku isonga hagamijwe gukemura ikibazo abo barezi bahuraga nacyo cy’ingendo ndende bakoraga bava aho bacumbitse baza kwigisha.
Akarere ka Nyagatare nako mu guhita gashyira mu bikorwa iyo gahunda, hubatswe amacumbi 14 mu Mirenge 14 igize aka karere, bivuze ko muri buri Murenge n’ibura haboneka icumbi rimwe ry’abarimu, ibi ngo bikaba byarabafashije gutanga amasomo neza.
N’ubwo bimeze bityo hari bimwe mu bigo bitarabona amacumbi y’abarimu, aho ababyigishaho bavuga ko bagikora ingendo ndende bajya ku kazi bagasaba ko nabo batekerezwaho.
Ku rundi ruhande, hari n'aho bigaragara ko amacumbi yubatswe akigaragaramo ibibazo bitandukanye, birimo nko kuba amwe yaratangiye kwangirika, andi akaba nt’amazi bafite.
Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere, bwatangiye gukemura icyo kibazo hasanwa amacumbi atameze neza, bukaba bunizeza abatarayabona ko azakomeza kubakwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Jerome Niyonshuti
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru