Yanditswe Feb, 23 2022 19:48 PM | 44,906 Views
Bamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza, batangaje ko barimo kwishyuza ibirarane byabo by'agahimbazamusyi ka mwarimu, batigeze bahabwa kuva mu 2010.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko buri mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kugira ngo harebwe uburyo aya mafaranga asaga miliyoni 71 Frw yakwishyurwa.
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, iherutse gushyikiriza inteko rusange umutwe w'abadepite umushinga w’itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 ndetse n'imikoreshereze yayo.
Kimwe mu bibazo byagaragaye ko bimaze igihe kinini kandi bititaweho, ni ikibazo cy'ibirarane by'agahimbazamusyi k'abarimu bo mu karere ka Kayonza byo mu mwaka wa 2010 bitarishyurwa kugeza ubu.
Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije maze basaba inzego kugikurikirana.
Ibirarane biberewemo abarimu bo mu karere ka Kayonza, byaturutse ku kuba mu mwaka wa 2010 abarimu mu gihugu hose barasabye ko amafaranga y'agahimbazamushyi yatangwaga mu ntoki binyuze mu turere n'ibigo by'amashuri, yajya yishyurwa kuri konti y'umwarimu.
Aba bo muri Kayonza ntibayahabwa igihembwe cyose, maze aba abaye ibirarane. Bamwe mu barimu bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bahora babwirwa ko inzego ziri muri iki kibazo.
Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Akarere ka Kayonza katangiye kumenyesha Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ikibazo cy'ibirarane by'abarimu mu mwaka wa 20215.
Ibaruwa iheruka akaba ari iyo ku italiki 7 Gashyantare 2022, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko uhereye icyo gihe kugeza ubu bari mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo harebwe uko ibi birarane byakwishyurwa.
Abarimu
baberewemo ibirarane by'agahimbazamusyi mu karere ka Kayonza, ni abari bafite
icyiciro cya A0 bagera ku 1222 baberewemo Millioni 71, 815,107 Frw.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru