AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu barimu muri Kayonza baravuga ko batarahabwa agahimbazamusyi ka mwarimu kuva mu 2010

Yanditswe Feb, 23 2022 19:48 PM | 44,906 Views



Bamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza, batangaje ko barimo kwishyuza ibirarane byabo by'agahimbazamusyi ka mwarimu, batigeze bahabwa kuva mu 2010. 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko buri mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kugira ngo harebwe uburyo aya mafaranga asaga miliyoni 71 Frw yakwishyurwa.

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, iherutse gushyikiriza inteko rusange umutwe w'abadepite umushinga w’itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 ndetse n'imikoreshereze yayo.

Kimwe mu bibazo byagaragaye ko bimaze igihe kinini kandi bititaweho, ni ikibazo cy'ibirarane by'agahimbazamusyi k'abarimu bo mu karere ka Kayonza byo mu mwaka wa 2010 bitarishyurwa kugeza ubu.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije maze basaba inzego kugikurikirana.

Ibirarane biberewemo abarimu bo mu karere ka Kayonza, byaturutse ku kuba mu mwaka wa 2010 abarimu mu gihugu hose barasabye ko amafaranga y'agahimbazamushyi yatangwaga mu ntoki binyuze mu turere n'ibigo by'amashuri, yajya yishyurwa kuri konti y'umwarimu.

Aba bo muri Kayonza ntibayahabwa igihembwe cyose, maze aba abaye ibirarane. Bamwe mu barimu bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bahora babwirwa ko inzego ziri muri iki kibazo.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Akarere ka Kayonza katangiye kumenyesha Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ikibazo cy'ibirarane by'abarimu mu mwaka wa 20215. 

Ibaruwa iheruka akaba ari iyo ku italiki 7 Gashyantare 2022, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko uhereye icyo gihe kugeza ubu bari mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo harebwe uko ibi birarane byakwishyurwa.

Abarimu baberewemo ibirarane by'agahimbazamusyi mu karere ka Kayonza, ni abari bafite icyiciro cya A0 bagera ku 1222 baberewemo Millioni 71, 815,107 Frw.

Mbabazi Dororthy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage