Yanditswe Apr, 08 2021 08:48 AM | 68,384 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko batazigera bibagirwa umubare munini w'ababo bishwe kuri iyi taliki ya 7 Mata 1994 baguye kuri za bariyeri nyinshi zahise zishyirwa mu mihanda minini n'utuyira twose tw'imigenderano nyuma y'ihanurwa ry'indege y'uwari Perezida Habyalimana Juvenal.
Mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira ya 2, ni mu matongo y'uwitwa Chasty. Inzu ye yarasenywe ndetse we n'abagize umuryango we bishwe kuri iyi tariki ya 7 Mata mu 1994.
Bariyeri nyinshi zari zashyizwe ahantu hatandukanye muri uyu Mujyi wa Kigali nk'uko bigaragazwa mu buhamya buhurirwaho na benshi mu bari batuye muri uyu Mujyi wa Kigali icyo gihe barimo Daniel Nshimyumuremyi warokokeye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge na Mutabazi Martin warokokeye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro ahahoze ari Komine Kanombe.
Mu gihe igihugu kimaze gutera intambwe igaragarira benshi, abahanga mu birebana n'ubumenyamuntu bemeza ko hari impamvu zishobora gutuma hari abinangira bagatsimbarara ku myumvire yabo bitewe n'impamvu Felix Banderemabaho umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda asobanura.
Imyaka 27 ishize jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, imiryango itandukanye yita ku barokotse jenoside ibasaba kudaheranwa n'agahinda, ariko kandi abafite intege nke cyane cyane abagihanganye n'ibikomere batewe na jenoside bagakomeza kwitabwaho.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru