AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Bamwe mu bari baranze kwikingiza COVID19 bahinduye imyumvire

Yanditswe Jan, 13 2022 18:23 PM | 11,749 Views



Bamwe mu baturage bari baranze gufata urukingo rwa COVID 19 bavuga ko byari byaratewe n’imyumvire ndetse n’imyemerere idafite aho ishingiye.

Nyuma yo kwigishwa ndetse no kubona ingaruka ziterwa n’iki cyorezo cya COVID19 bavuye ku izima barikingiza.

Kuri site zitandukanye ahari gutangirwa urukingo rwa COVID 19 urahasanga abaturage baje gufata urukingo rwa mbere barimo n’abari barinangiye kurufata kubera imyumvire n’imyemerere ishingiye ku madini n’amatorero.

Idini ry’umuriro wa Pantekonte riri mu bafite abayoboke bari baranze kwikingiza iki cyorezo cya COVID19. Nyuma y’uko gihitanye umushumba wabo mukuru ndetse na bamwe muri bo bakarwara cyikabazahaza bavuga ko bahinduye imyumvire babona ko ibyo bibwiraga n’imyemerere yabo kuri uru rukingo rwa COVID19 nta shingiro ifite  bamwe bakaba barafashe umwanzuro barikingiza ndetse bakaba bameze neza. 

Ibi kandi byemezwa n’abayobozi b’iri torero cyakora ngo baracyakora ubukangurambaga kuko hari abayoboke babo batarikingiza ndetse bakaba batakijya no gusenga.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza tariki ya 12 Mutarama 2022 ubu Abanyarwanda basaga miliyoni 6 n’ibihumbi 800 bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo. Ni mu gihe abasaga miliyoni 5 n’ibihumbi 800 bahawe dose ya kabiri y’urukingo.

Na ho abamaze guhabwa dose  ishimangira ni barasaga ibihumbi 480.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira