Yanditswe Jan, 13 2022 18:23 PM | 11,749 Views
Bamwe mu baturage bari baranze gufata urukingo rwa COVID 19 bavuga ko byari byaratewe n’imyumvire ndetse n’imyemerere idafite aho ishingiye.
Nyuma yo kwigishwa ndetse no kubona ingaruka ziterwa n’iki cyorezo cya COVID19 bavuye ku izima barikingiza.
Kuri site zitandukanye ahari gutangirwa urukingo rwa COVID 19 urahasanga abaturage baje gufata urukingo rwa mbere barimo n’abari barinangiye kurufata kubera imyumvire n’imyemerere ishingiye ku madini n’amatorero.
Idini ry’umuriro wa Pantekonte riri mu bafite abayoboke bari baranze kwikingiza iki cyorezo cya COVID19. Nyuma y’uko gihitanye umushumba wabo mukuru ndetse na bamwe muri bo bakarwara cyikabazahaza bavuga ko bahinduye imyumvire babona ko ibyo bibwiraga n’imyemerere yabo kuri uru rukingo rwa COVID19 nta shingiro ifite bamwe bakaba barafashe umwanzuro barikingiza ndetse bakaba bameze neza.
Ibi kandi byemezwa n’abayobozi b’iri torero cyakora ngo baracyakora ubukangurambaga kuko hari abayoboke babo batarikingiza ndetse bakaba batakijya no gusenga.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza tariki ya 12 Mutarama 2022 ubu Abanyarwanda basaga miliyoni 6 n’ibihumbi 800 bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo. Ni mu gihe abasaga miliyoni 5 n’ibihumbi 800 bahawe dose ya kabiri y’urukingo.
Na ho abamaze guhabwa dose ishimangira ni barasaga ibihumbi 480.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru