Bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rusizi bahawe imbabazi basabwe guhindura abatarahinduka

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rusizi bahawe imbabazi basabwe guhindura abatarahinduka

Yanditswe Dec, 22 2021 18:29 PM | 63,646 Views



Mu rugendo rw'isanamitima amadini n'amatorero akomeje guherekezamo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n'abo bahemukiye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Itorero Anglican diyosezi ya Cyangugu ryabahaye umukoro wo kujya kwigisha abatarahindura imyumvire, bakigaragara hirya no hino mu giturage.

Iriho Boaz,umunyamabanga Nshingwabikorwa w'itorero Anglican, diyosezi ya Cyangugu avuga ko n'ubwo bamwe baba bararangije ibihano byabo muri gereza, ariko ko hagikenewe kubaka imitima kurushaho.

Ibi byose ababemeye icyaha bakanagihanirwa barasabwa kuba abaganga b'abandi.

Abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'ubu bavuga ko biteguye gukomeza gutanga imbabazi.

Uyu munsi, amwe mu madini ashimirwa uruhare akomeje kugira mu kunga abahemutse n'abahemukiwe bikaba bikomeza kuzamura icyizere cyo gukomeza gushimangira urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.


Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia