Yanditswe Jun, 05 2022 16:07 PM | 139,476 Views
Mu gihe mu
mwaka ushize abasaga miliyoni 193 mu bihugu 53 aribo
bahuye n’ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu isi ndetse uwo mubare ukaba ushobora
no kwiyongerayo abandi miliyoni 40 barimo nabo mu bihugu byo mu karere u Rwanda
ruherereyemo, bamwe mu bahinzi n'abakorana n'abahinzi hirya no hino mu
gihugu, bemeza ko nta kibazo cy'ibura ry'ibiribwa bigeze bagira bitewe n'ingufu
leta y'u Rwanda yashyize mu buhinzi.
Bamwe mu
banyarwanda ndetse n'abanyamahanga bari mu Rwanda bakorana umunsi ku wundi n'abahinzi, hirya no hino mu gihugu bemeza ko nubwo ibiciro by'ibiribwa byagiye bizamuka
ariko ngo nta kibazo cy'ibura ry'ibiribwa kigaragara mu Rwanda.
Norman Mugisha ndetse na Walter Ireland bombi bemeza ko u Rwanda ruhagaze neza bagereranyije n'ibindi bihugu ku bijyanye no kwihaza ku biribwa.
Raporo ya 6 yasohotse uyu mwaka wa 2022 y'Umuryango Global Network Against Food Crisis ku kibazo cy'ibura ry'ibiribwa ku isi, igaragaza ko abantu basaga miliyoni 193 bo mu bihugu 53 babuze ibiribwa umwaka ushize wa 2021 ku buryo hatagize igikorwa uwo mubare ushobora kwiyongeraho abandi bagera kuri miliyoni 40.
Naho mu Rwanda iyi raporo igaragaza ko nta kibazo cy'inzara cyabayeho mu mwaka ushize kandi ngo no muri uyu mwaka nta mpunge zihari z’uko hari inzara yaba mu gihugu.
Minisiteri y'Imari n'igenamigambi yo ivuga ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021, umusaruro w'urwego rw'ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 6% mu gihe uyu mwaka iryo zamuka rizagera kuri 4%.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ifumbire no kunganira abahinzi mu kuyibona, Guverinoma y’u Rwanda yagiye yongera ingengo y’imari igenerwa inyongeramusaruro ku buryo yavuye kumafaranga asaga miliyari 5 muri 2018-2019 igera kuri miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Ubwo Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikubiye mu mbanziriza mushinga y'ingengo y'imari ya leta y'umwaka wa 2022/2023 yerekanye ko urwego rw'ubuhinzi rwitaweho cyane.
Mu Rwanda muri
rusange, mu 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi bwinjije amadovize ahwanye na miliyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye
kuri miliyari 357 mu 2016-2017, ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 25%.
Gusa impuguke mu buhinzi zerekana ko zihangayikishijwe n'ikibazo cy'ihindagurika ry'ikirere ryugarije isi, ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kitaracika burundu ndetse n'intambara ishyamiranije Ukraine n'u Burusiya, byagize ingaruka zikomeye ku ibura ry'ifumbire bigatuma ibiciro byayo bitumbagira ku masoko mpuzamahanga.
Mu nama ya 57 ya Banki Nyafurika y'Iterambere, Minisitiri w'Intebe Dr. Edoaurd Ngirente yagaragaje ko leta yunganiye abahinzi ku biciro by'inyongeramusaruro ndetse n'igihugu kigerageza kwihaza ku mbuto zituburirwa mu gihugu ndetse n'igisubizo cya burundu ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ifumbire kitezwe cyane ku ruganda ruyikora rugiye kuboneka mu gihe cy'umwaka.
Mu bihugu bigaragara muri iyi raporo ko byibasiwe n'inzara ndetse ko no muri uyu mwaka abaturage baho bazakomeza gusonza niba nta gikozwe birimo Rep. Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Sudan y'Epfo, Somalia, Ethiopia, Sudan n'ibindi byo mu Burengerazuba bw'uyu mugabane ndetse no ku mugabane wa Aziya.
Mu mwaka ushize, amakimbirane n'intambara ubwayo byateje inzara ku basaga miliyoni 139 bo mu bihugu 24, imihindagurikire y'ibihe ituma abasaga miliyoni 23 mu bihugu 8 basonza naho ihungabana ry'ubukungu kubera icyorezo cya COVID-19 rituma abasaga miliyoni 30 bo mu bihugu 21 babura ibiribwa ku buryo ibyo byose byagize ingaruka zikomeye kubana bari munsi y'imyaka 5 basaga miliyoni imwe , bagwingiye.
Bosco Kwizera
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru