AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu bahinzi barataka kubura imbuto ya soya

Yanditswe Sep, 14 2019 17:19 PM | 21,900 Views



Nyuma y'igihe kirekire mu turere dutandukanye havugwa ikibazo cy'ibura ry'imbuto ya soya, abenshi mu bahinzi ba soya baratangaza ko uku kubura imbuto ya soya bigira ingaruka ku musaruro wabo. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) cyo kivuga ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hongerewe ingano y'imbuto ituburirwa imbere mu gihugu.

Mu gishanga cya Nyirabidibiri gikikijwe n'imirenge ya Gahengeri, Mwurire, Nzige na Rubona yo mu Karere ka Rwamagana no mu nkengero zacyo, abanyamuryango ba Koperative Gwiza bahingamo imyaka itandukanye irimo ibishyimbo, Ibigori na soya.

Uwitonze Ephrem umuyobozi w'iyi koperative avuga ko bakunze kugira ikibazo ku mbuto ya soya.

Ati ''Imbuto y'ibishyimbo twarayizanye n'imbuto y'ibigori igiye kutugeraho hamwe n'inyongeramusaruro. Soya ni yo dukunze kugiraho ikibazo abu twavuganye n'ushinzwe ubuhinzi mu karere atubwira ko imbuto ya soya muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ihari ariko twe ntiratugeraho iyo ije ikererewe kandi yerera igihe kirekire kandi iba ikeneye imvura nyinshi cyane cyane nko mu gihembwe cy'ihinga cya B iyo rero ije ikererewe bituma izuba riva itarera bityo umusaruro ukaba muke.''

Umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu Karere ka Gasabo, Segatashya Alexis avuga ko kubura imbuto ya soya byatumye batongera gushyira mu mihigo y'akarere ubuhinzi bwayo.

Ati ''Mu karere kacu ka Gasabo kugeza ubu mu gihembwe cy`ihinga cya 2019 A no mu gihembwe cy`ihinga cya 2019 ntayo twabonye byagize ingaruka kuko mbere twahigaga guhuza ubutaka kuri hegitari 500 zo guhingaho soya ariko ubu na byo twashyizemo kandi ubundi mu mihingire ya kijyambere habaho gusimburanya ibihingwa aho uhinze ibigori mu gihembwe cy'ihinga cya A ntiwongera kubihahinga mu gihembwe cy`ihinga cya B ahubwo uba ugomba kubisimburanya na soya none ubu abahinzi aho basaruye ibigori bahashyira ibishyimbo kuko nta yandi mahitamo bafite.’’

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubihinzi n'ubworozi, RAB, kiratangaza ko iki kibazo gikomeje gushakirwa igisubizo.

Umuyobozi ushinzwe itangwa ry'imbuto muRAB, Rwebigo Daniel  yagize ati ''Ubundi twakoreshaga imbuto iturutse hanze kuva mu mwaka wa 2007 ariko ubu tubona nta mpamvu abantu bashobora kwibonera imbuto imbere mu gihugu dufite abatubuzi b'imbuto ya soya hirya no hino mu gihugu dukorana bazajya baduha imbuto ikenewe ikindi twakoze ni ukongera igiciro cyayo cyari gisanzwe kiri hasi ku buryo cyendaga kungana n'icy'imbuto isanzwe ku buryo nta kinyuranyo gifatika cyarimo cyakururaga abatubuzi kubyinjiramo ariko ubu twagiranye na bo ibiganiro twumvikana ku giciro kibabereye kigera ku mafaranga 1250 kivuye ku mafaranga 625 urumva rero ko harimo ikinyuranyo kigaragara ubu rero dufite abantu benshi bafite ubushake bwo kwinjira muri iyi gahunda yo gutubura tukaba twizeye ko tuzabona benshi ku buryo bizadufasha kubona imbuto ihagije mu bihembwe by'ihinga bizakurikiraho.''

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze gutangwa imbuto y`ibigori ingana na toni 1680 kuri toni 2500 ziteganijwe gutanga biri ku kigero cya 67%,  toni  65 z'ingano kuri 500 zigomba gutangwa biri ku kigero cya 13%, mu gihe kuri soya hamaze gutangwa toni 43 kuri 228 zigomba gutangwa bingana na 19%.

Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira