Yanditswe Sep, 03 2021 14:31 PM | 41,177 Views
Mu gihe muri iyi minsi hakigaragara bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa rikorerwa mu muryango, Minisiteri y'Iterambere ry'Umuryango iravuga ko harimo gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga kuko ibona hakiri icyuho mu gusobanukirwa itegeko rirengera uwari we wese wakorewe ihohoterwa.
Kalisa, Izina ryahinduwe, yashakanye n’umugore wari ukiri umunyeshuri muri Kaminuza, mu 2002 kuva icyo gihe kugeza igihe umugore we arangije amashuri ndetse akabona akazi keza bari babanye neza cyane.
Kubona akazi keza ku mugore wa Kalisa, byahuriranye no kubura akazi k’uyu mugabo, ibi biri muri bimwe byatumye Kalisa atangira kubwirwa amagambo mabi no guhozwa ku nkeke.
Kalisa avuga ko byageze aho umugore we n' inshti ze bamutegetse kuva mu rugo agashaka iyo ajya, birangira asa n’uwirukanwe mu rugo rwe, nta kintu na kimwe ajyanye habe n’ibiryamirwa.
Kalisa ubu yatandukanye mu buryo bw'amategeko n’uwari umugore we, gusa avuga ko ababazwa n’uko umugore we ngo yamwangishije abana.
Inkuru ibabaje ya Kalisa, isa n’izindi nkuru z’urukurikirane zagiye zinyura mu bitangazamakuru, z’abagore bahohotera abagabo babo mu buryo butandukanye harimo no kubakubita, hari abaturage batanga ubuhamya bw’ibyababayeho cyangwa babonye kuri iri hohoterwa rikorerwa abagabo.
Umwe mu bahohotewe agira ati “Ihohoterwa ankorera ni uko agenda avuga ko navuze ko nzamwica icyo ni ikintu gikomeye, cyane cyane iyo twaserereye mu rugo, ubwo rero ibyo bintu birankomeretsa cyane.”
Kalisa yemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rikibangamiwe na bamwe mu barikorerwa bagaceceka, ariko ngo hari n' icyuho mu buryo bakirwa iyo bagiye kurega.
Usibye Kalisa, imiryango itari iya leta iri mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa igaragaza ko ihohoterwa muri rusange rikigaragara. Josephine Uwamariya umuyobozi w'Umuryango wa Action Aid Rwanda ashimangira ko hakwiye gukazwa ingamba ku buryo budasanzwe kandi ku nzego zose cyane izishinzwe gukurikirana abagaragara muri izi ngeso.
Ati “RIB ikwiriye gukora iyo bwabaga igakurikiranira hafi urenga ku mategeko, ubikoze agakurikiranwa yaba umugabo cyangwa umugore kuko ihohoterwa ntirikwiye guhabwa intebe haba mu Rwanda no muri iyi sociyete yacu.”
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko nta busumbane mu kwakira abatanga ibirego by'ihohoterwa bakorerwa, ahubwo Umuvugizi w'uru rwego Dr Murangira Thierry asaba abagabo gutinyuka kurega igihe bahohotewe kuko ari ubutwari.
“Mu mikorere ya RIB yaba umugore cyangwa umugabo uje gutanga ikirego cy’uko yahohotewe bakirwa kimwe, mu by’ukuri guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikiego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.”
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry' Umuryango yemera ko koko ihohoterwa muri rusange rikiri ikibazo ariko, by' umwihariko irikorerwa umugabo ririmo kugaragara cyane muri iyi minsi, rifite umuzi ku kumva nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.
RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.
Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari 2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru