AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bamwe mu baforomo batewe impungenge n’abarwayi bajya kwivuza igituntu bagatanga imyirondoro itari yo

Yanditswe Jan, 12 2022 19:18 PM | 8,654 Views



Bamwe mu baforomo baravuga ko batewe impungenge n'ikibazo cy'uko hari bamwe mu barwayi bajya kwivuza igituntu, ariko bagatanga imyirondoro itari yo. 

Ibi ngo biratuma gukurikirana ubuzima bwabo bigora, bikanabangamira intego yo kurandura iyi ndwara.

Bamwe mu baturage bagaragaza amakuru bafite ku ndwara y’igituntu haba mu bijyanye n’uko yandura ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko kitwa Mycobacterium tuberculosis, kagafata mu bihaha, raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko mu mwaka wa 2012 ku isi, abantu 122/100.000 bari barwaye indwara y’igituntu. 

Muri uwo mwaka kandi mu Rwanda nibura abantu 86/100.000, nibo bari barwaye iyi ndwara, uyu mubare waje kumanuka ugera ku bantu 57/100.000 mu 2020.

Bamwe mu baforomo bakurikirana abarwayi b’igituntu hirya no hino ku bigo nderabuzima, bavuga ko bakora ibishoboka byose mu kuvura no gukurikirana abarwaye igituntu n’ubwo hari imbogamizi bagihura.

 Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kagugu yagize ati "Abarwaye tubatangiza imiti ari nako tureba ibijyanye n’ibiro, hanyuma akajya aza gufata imiti cyane ko aba agomba kuyifatira imbere ya muganga, igituntu ubona kigenda kigabanyuka ariko imbogamizi dufite ni abantu batanga address zitarizo zo wasanga ari positif ntumubone."

Uwitwa Nirere Geraldine Umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga yagize ati "Hari abo dutangiza imiti yarangiza ntagaruke ntubone n’uko umushaka wenda yaratanze imyirondoro itari yo, ugasanga aburiwe irengero cyane ko na telephone aba yatanze ziba atari zo."

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’ibarurisha mibare ku buzima n’imibereho y’ingo, bugaragaza ko 68% by’abanyarwanda aribo bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu.

Intego ni uko mu mwaka wa 2030 igituntu kigomba kuba cyagabanijwe ku kigero cya 80%. 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri, RBC Migambi Patrick avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho  hari byinshi bigomba gukorwa birimo kwigisha no kuvura.  

"Tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha abantu ibimenyetso by’igituntu, tugomba kandi gushyira imbaraga mu kuvura abarwaye igituntu. Twavuga ko mu Rwanda dufite amahirwe y’uko igituntu kivurirwa ubuntu. Ubwo rero Abanyarwanda bose barasabwa kwipimisha ku bushake indwara y’igituntu."

Imibare ya RBC yo mu mwaka ushize igaragaza ko abantu 5435 barwaye igituntu, muri  bo abangana na 83.5% barwaye igituntu cyo mu bihaha, naho 16.5% barwaye icyo mu magufwa.  

Abarwaye icy’igikatu bo bangana na 28% buri mwaka, abarwayi  bangana na 1.3% batangiye imiti y’igituntu ntibayikomeza bitewe no kutamenya aho baherereye.

Mbabazi Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama