AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu babyeyi b'i Rubavu barinubira amananiza mu itangwa rya Shisha Kibondo

Yanditswe Dec, 07 2020 08:34 AM | 93,666 Views



Bamwe mu babyeyi batwite bo mu Karere ka Rubavu bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy’ubudehe, bavuga ko kudahabwa ifu ya Shisha Kibondo bibavutsa, bo n’abana babo kubona inyunganiramirire zifasha gukumira igwingira n’imirire mibi mu muryango.

Ni mu gihe bagaragaza inzitizi zirimo nko gucibwa amafaranga y'inyubako, ay'ejo heza , aya mutuelle de sante n'andi bakwa muri imwe mu midugudu n’utugali . 

Shisha Kibondo ni ifu y’igikoma ituma umwana akura neza ikamurinda kugwingira ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi. Ni  ifu yaje yiyongera kuri porogaramu zisanzwe za Leta y'u Rwanda zigamije kurwanya Imirire mibi ndetse n'Igwingira mu bana bari munsi y'Imyaka itandatu.

Nyamara muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu, irimo uwa Nyamyumba, Rugerero na Rubavu, hari ababyeyi batari bake batwite n'abonsa babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ,bavuga ko badahabwa iyi fu ya shisha kibondo kandi ari uburenganzira bwabo mu rwego rwo kubunganira mu mirire bo n’abana. Basobanura ko n’ugerageje kuyisaba yakwa amafaranga adafite ubusobanuro.

Agaruka kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yihanangirije, abayobozi baba bagaragara muri iyo ngeso yo kwaka amafaranga aba babyeyi batwite kuko ari nta mpamvu n'imwe ikwiye kuvutsa umwana ufite munsi y'imyaka 2  n'umubyeyi utwite guhabwa ifu y'igikoma ya Shisha Kibondo igihe bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.

Mu buhamya bwa bamwe mu bagize amahirwe yo kuyihabwa, barimo  Nikuze Kaneyi dusanze ari kugaburira umwana igikoma cy’iyi fu ku mezi ye 6, ndetse na   Murekatete Chantal watangiye kunywa Shisha kibondo afite inda y'amezi ane kugeza magingo aya yonsa umwana ufite amezi 4 bavuga ko ibafasha mu mbonezamikurire y’abana ndetse nabo ubwabo ibunganira mu mirire myiza .

Ifu ya "ShishaKibondo"ntigurishwa, ariko bamwe mu bajyanama b’ubuzima ndetse n’inshuti z’umuryango,basobanura ko ari ikibazo bakunze guhura na cyo bitewe n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi bayihabwa bakajya kuyigurisha birengagije ko ari yagenewe mu kubanganira mu mirire. 

Aba banjyanama b’ubuzima mu midugudu, basanga hakwiye kongerwa imbaraga muri iyi gahunda yo gukomeza kwegereza ababyeyi batwite iyi fu ya Shisha Kibondo hagamijwe  gukomeza kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ndetse hagashyirwa imbaraga mu ngo mbonezamikurire mu midugudu.


UWAMAHORO Jeanne 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira