AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu Bahinde bari mu Rwanda bari ku mavi basabira igihugu cyabo cyugarijwe na Covid-19

Yanditswe May, 06 2021 17:02 PM | 46,908 Views



Bamwe mu Bahinde baba mu Rwanda, barashima ingamba zafashwe na leta y' u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Covid-19, gusa bakavuga ko bakomeje gusengera igihugu cyabo cyugarijwe mu buryo bukomeye n’iki cyorezo.

Icyiciro cya kabiri cy'icyorezo cya Covid-19 cyashyize ubuhinde mu bihe bibi, kugeza ubu ku munsi haraboneka abantu barenga ibihumbi 400 bandura.

Abari hagati y'ibihumbi bitatu na bine nibo barimo kwicwa n’iki cyorezo buri munsi.

Nko mu masaha 24 ashize, mu Buhinde habonetse abantu bashya banduye Covid-19 ibihumbi 400, mu gihe abahitanywe n'iki cyorezo mu gihe nk'icyo bo bagera ku 3980.

Ku rusengero rw'Abahinde bo mu bwoko bw'Abahindu ruherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rugaragaramo imana nyinshi Abahinde bavuga ko basenga, bakazitura ibyifuzo byabo bitandukanye.

Mu byo abitabira gusenga  muri uru rusengero bavuga ko bashyize imbere muri iki gihe, ni ugusabira igihugu cyabo gikomeje kugarizwa n'icyorezo cya Covid-19.

Prakash Kalavagadda umaze imyaka 15 mu Rwanda yagize ati “Biragoye cyane, turi gusenga Imana dusaba ko ibintu  byasubira mu buryo, hari bamwe mu bo mu muryango wanjye bafite ibibazo bikomeye mu Buhinde, turimo kugerageza kubafasha no kubarema umutima tubabwira ko hari igihe bizarangira. Kugeza ubu hari abishwe na Covid-19 bo mu muryango wanjye.”

Avuga ko ibintu birimo kumera nabi mu Buhinde, gusa leta irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage badakomeza kugarizwa n’iki cyorezo.

Ku rundi ruhande aba Bahinde bavuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye bishimira kubamo, bakaba bashima kandi ingamba zifatwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kanthi Shah we agira ati “Ndi hano mu Rwanda guhera mu 1998, nkora akazi neza kandi ibyo nkora bitera imbere. Ibi bihe turimo ni ibihe bikomeye ariko u Rwanda rukomeje kubyitwaramo neza, ingamba zifatwa ni nziza kandi abanyarwanda baziha agaciro bakazubahiriza. Buri wese ashyira imbere kurinda ubuzima bwe no kurinda ubwa mugenzi we.”

Kalavagadda we avuga ko na bagenzi bubahiriza ingamba zashyizweho na leta zo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Yatangaje ko hari Abahinde barenga ibihumbi biri mu Rwanda, bose bameze neza kandi abenshi muri bo bahawe inkingo za Covid-19.

Kugeza ubu abantu miliyoni 21 nibo bamaze kwandura  Covid-19 mu Buhinde,  abamaze guhitanwa  nayo bararenga ibihumbi 230, nk’uko inzego z' ubuzima muri icyo gihugu zibitangaza.

Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere aho mu Buhinde nibwo buvugwaho kuba intandaro y'umubare munini w'abandura iyo virus muri icyo gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko igihugu cy’Ubuhinde cyihariye hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bashya banduye Covid 19 mu cyumweru gishize, uyu muryango kandi uvuga ko  umuntu umwe muri bane bapfuye  bazize iki cyorezo mu cyumweru gishize, ari uwo mu gihugu cy’Ubuhinde.

Muri raporo igaragaza uko icyorezo cya covid 19 kifashe ku Isi muri rusange, OMS ivuga  ko Ubuhinde bwihariye 90% by’abandura bashya ndetse n’impfu mu gace iki gihugu giherereyemo.

Uyu muryango usaba ibindi bihugu kuba maso no kubahiriza ingamba kugira ngo hatabaho kurengwa n’iki cyorezo nk’uko bimeze mu gihugu cy’Ubuhinde.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RAzPVz7wjsg" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira