Bakiriye bate ingamba nshya zo kurwanya COVID19?

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Bakiriye bate ingamba nshya zo kurwanya COVID19?

Yanditswe Dec, 18 2021 17:57 PM | 105,478 Views



Abaturage bo mu ngeri zinyuranye mu Mujyi Wa Kigali baravuga ko bakiriye neza ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 guverinoma yaraye ibatangarije bagasaba buri wese kuzigira ize kugirango  zirusheho gutanga umusaruro nk'uko byari byagenze mubihe bishize.

Aba baturage bavuga ko bumva neza impamvu yo kuba Leta isa n'iyongeye gukaza ingamba zigamije guhangana n'icyorezo cya COVID 19 bakabusobanura bashingiye ku ngamba zagiye zifatwa mu bihe binyuranye n'umusaruro wari wavuyemo

Bakomeza bavuga ko biteguye gushyira mu bikorwa izi ngamba uko zakabaye,bakizeza ko buri wese nazigira ize badashidikanya ko ubwoko bushya bwa COVID 19 yihinduranije izwi ku izina rya Omicron na bwo butazatinda gucogora nk'uko byagenze kuzayibanjirije

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije avuga ko gufata ingamba nshya byatewe no gushaka gukumira ubwiyongere bw'icyorezo cya COVID harimo n'ubwoko bushya bwayo bwitwa Omicron

Ku rundi ruhande Minisitrii w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aravuga ko bamwe mu baturage bari batangiye kudohoka ku ngamba zisanzweho zo kwirinda koronavirusi,ngo abaturarwanda nibubahiriza izi ngamba bishobora gutuma zizamara igihe gito.

Ministeri y'Ubuzima ikaba yafashe umwanzuro wo kugabanya ikiguzi cyo kwipimisha igipimo cyitwa PCR, kiva Ku frw ibihumbi  47  gishyirwa Ku bihumbi 30 frw mu rwego rwo korohereza abaturage kwisuzumisha bakabasha kumenya uko bahagaze. 

Indi mpinduka y'ingenzi ikubiye muri izi ngamba nshya,ni uko abitabira ibirori n'amakoraniro ahuza abantu bazajya guhera ku wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 bazajya babanza kwerekana ko bakingiwe byuzuye.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Uko Intara y’u Burengerazuba ihagaze mu gukingira Covid19

Abikorera muri Kigali barishimira ko imibare y'abandura COVID-19 igenda iga

Kwirinda Covid19 mu nyubako ndende muri Kigali birakorwa gute?

Abarenga miliyoni 1,5 bagiye gukingirwa COVID19

Bamwe mu bari baranze kwikingiza COVID19 bahinduye imyumvire

Imyitwarire itubahiriza amabwiriza ikomeje gutiza umurindi ikwirakwira rya COVID