AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Barasaba ubuyobozi guhagurukira abajura babiba inka bakazibagira ku gasozi

Yanditswe Jan, 29 2021 20:54 PM | 81,669 Views



Polisi y'igihugu iratangaza ko yahagurukiye kurwanya ubujura bw'amatungo bugaragara hirya no hino mu gihugu. Polisi ivuga ko ingamba zikomeye zafashwe mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo kandi ko abazairwa muri ubu bujura bagomba gushyikirizwa ubutabera.

Ni mu gihe kandi hirya no hino mu gihugu hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bw'amatungo yabo

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Rulindo na Gasabo bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bw' amatungo yabo cyane cyane bwibasiye inka zabo muri iki gihe. 

Ni ubujura bw'inka zibwa zikabagirwa mu bisambu, mu bihuru no mu mashyamba hanyuma inyama zikagurishwa hirya no hino ku masoko. 

Hari nk'umwe muri abo borozi twasanze ifamu yororeragamo inka ze hasigayemo inyana 2 gusa zitaranacuka kandi za nyina barazitwaye bakazibaga. Abo borozi basaba inzego z'ubuyobozi kugira icyo zakora.

Kayijamahe Valentin, umworozi wo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo wibwe inka 2 yagize ati ''Ikibazo cy'ubujura bw'amatungo kirakabije.Tariki 8 z'uku kwezi banyibye ishashi  Rusine, yambuka Masoro ni muri Rulindo bayibagira hagati ya Marenge na Rusine. Iya 2 ni tariki 18, baraje muri izi nka batoranyamo inka yari nini nziza nkuru barayibaga nuko, bigenda bityo. None icyo twifuzaga ni uko bamenya ko iki kibazo biriho.Twese umva nkubwire turahangayitse, kuko urumva ni ko kazi, imisoro ntanga nyikura mu mata yazo, ariko se nizimara kunshiraho nzayikurahe?"

Mushumba Bernard umworozi wo mu Karere ka Gasabo we yibwe inka 4 aziburira irengero. Kuri we asanga iki kibazo kimaze gufata indi ntera, agasaba inzego zose guhaguruka zikabacungira umutekano.

Ati ''Batwaye inka 4 ubwo navuga ko zifite agaciro ka miliyoni 4, basigaza utunyana twazo 2 natwo dufite impungenge ko natwo tuza gupfa kubera kubura amata. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bwarushaho gukaza umutekano muri aka gace..''

Ndoli Andre wo Murenge Ntarabana we avuga ko ubwo abajura bazaga kwiba inka banamuhohoteye bikomeye, bikarangira bazibye.

Ati ''Bahise bamfata barangarika, bankeba hano mu ijosi bantera icyuma hano ku zuru bantema no ku kaboko ariko umuhoro wabo ntabwo wacaga neza barangije kunzirika amaboko n'amaguru bafata igitenge bazirika mu kanwa, bafata na matora narindyamyeho bayingereka hejuru..ariko nta numwe namenye kuko bari bambaye mask n'ibigofero.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarabana mu Karere Rulindo, Shaban Jean Claude, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi hakomeje iperereza ku bakekwaho ubwo bujura.

''Ni ikibazo kimaze nk'ibyumweru 2 kibayeho, twaje gutesha abajuru aho barimo bayibagira mu bisheke dusigarana inyama turazibatesha hanyuma dukomeza gukurikirana, kugeza uyu munsi ntiturafata abagize uruhare muri ibyo bikorwa gusa hari umwe ukekwa twashyikirije RIB ariko ntibyabujije ko dukomeza iperereza abo bantu bagafatwa.''

Hari abaturage batashatse kugaragara ku mashusho batubwiye ko izo nka zishobora kuba zibwa mu Karere ka Rulindo zikajya kubagirwa mu gacentre ka Shango kari mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. 

Tukihagera twasanze akazu gato karimo impu z'inka zigera kuri 200, zirimo n'impu z'inka bisa n'aho zabazwe mu ijoro ryakeye. Abaturage batubwiye ko izo nka zibagwa rwihishwa, kandi no mu buryo butemewe yewe ntawe unamenya inkomoko yazo. Gusa ntitwabashije kubona banyiri izo mpu kugeza ubu.

Bugingo Eugene, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'umurenge wa Nduba ubusanzwe akaba anashinzwe ubworozi mu murenge. Avuga ko ubusanzwe muri uwo murenge nta bujura bw'amatungo bwaharangwaga n'ibikorwa byo kuyabaga mu buryo butemewe.

Yagize ati ''Ubusanzwe muri ino minsi amakuru twari dufite ni uko ubujura bw'inka ntabwari buhari ariko mu mirenge duhana imbibi hakurya mu karere ka Rulindo batugejejeho icyo kibazo ndetse banatubwira na bo bakeka, natwe twatangiye kubakurikirana ngo turebe niba abo bakekwa bagaragarwa mu bujura ubwo abo ngabo birumvikana baramutse biba hashobora kuba harimo n'ababa bazibaga mu buryo butemewe na bo turimo turakurikirana mu minsi iri mbere ntekereza ko icyo kibazo kizaba cyakemutse.''

Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda CSP Afurika Sendahangarwa Apollo yemeza ko icyo kibazo ikizi kandi irimo gukurikirana ahavugwa cyane ubwo bujura kugira ngo buhagarare n'ababukora bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati ''Ntabwo mpamya ko ubujura bw'amatungo bwarenze urugero wenda ngo tuvuge ngo birakabije cyane kurusha uko byari biri mbere ariko polisi irakomeza gukorana n'abaturage kugira ngo bajye batanga amakuru ku gihe. Niba bazi abajura babajujubije babiba amatungo babigeze kuri sitasiyo za polisi zibegereye abo bantu bashakishwe n'ibimenyetso bihari bashyikirizwe ubushinjacyaha. So,turimo gukurikirana by'umwihariko ahavugwa ubujura bw'amatungo muri iki gihe kugira ngo turebe y'uko ubujura bwacika n'abo bajura bagafatwa.''

Polisi y'u Rwanda ivuga ko ubwo bujura mu minsi ya vuba bwumvikanye mu turere turimo amatungo menshi kurusha utundi nko mu ntara y'Iburasirazuba no mu Majyaruguru. Nko mu Bugesera havugwa ubujura bw'inka 4 zibwe, zikabagwa, Nyagatare 3, na za Rulindo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/NEHVVFz5kZM" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira