Yanditswe Mar, 02 2020 10:35 AM | 10,673 Views
Impuzandengo y’uburyo imanza zirangizwa mu Rwanda igeze kuri 64% by’izakirwa ku mwaka, ku buryo abahuye n'ikibazo cyo gutinda kurangirizwa imanza basaba Leta ko yagihagurukira kuko gituma badahabwa ubutabera bwuzuye. Mu manza zitararangizwa harimo n’izaciwe n’inkiko Gacaca.
Kwikiriza Olive na Mukagashugi Alphonsine ni bamwe mu bafite imanza bagitegereje ko zirangira harimo n’izaburanishijwe na Gacaca. Bombi batuye mu murenge wa Rusororo w'akarere ka Gasabo. Gusa bavuga ko bamaze imyaka isaga 12 barateje kashi mpuruza kugira ngo barangirizwe imanza, ariko kugeza magingo aya, ntibirakorwa.
Mu busesenguzi ku nzitizi zo gutinda kurangiza imanza cyangwa kutazirangiza muri rusange, abahesha b'inkiko b'umwuga bagaragaza ko zimwe zishingiye ku baburanyi ubwabo, izindi ku bahesha b'inkiko.
Umuvugizi w'inkiko mu Rwanda Mutabazi Harisson asaba abashinzwe kurangiza imanza kwita kuri iki kibazo cy’irangizwa ry’imanza kuko biri mu biteganywa n’ubutabera bwuzuye umuturage aba akeneye.
Yagize ati “Iyo tubonye urubanza rwaraheze mu mpapuro rutarangizwa ntabwo bidushimisha kuko akazi kakozwe n'inkiko kaba kagiye kuba imfabusa. Ikindi cya 2 hari igihe haboneka imanza zakagombye kuba zararangijwe zigaruka mu nkiko zikongera akazi, ari nayo mpamvu dushishikariza abo bireba kujya bemera ibyemezo byafashwe n'inkiko.''
Imibare igaragazwa n’urugaga rw’abahesha b’inkiko, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018-2019 hakiriwe imanza 484 harangizwa 253 zingana na 52.2%. Mu gihembwe cya 2 cy’uwo mwaka hakiriwe imanza 31 harangizwa 13 zingana 41,9%. Mu gihembwe cya 3 hakiriwe imanza 230 harangizwa 166 zingana na 71,1% mu gihe mu gihembwe cya 4 hakiriwe imanza 231 harangizwa imanza 155 zingana na 67,09%. Na ho mu gihembwe mbere cy’umwaka wa 2019-2020 hakiriwe imanza 277 harangizwa 180 zingana na 64.9%. Ni mu gihe kandi impuzandengo y’uburyo imanza zirangizwa ku mwaka igera kuri 64% by’iziba zakiriwe zose.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru