AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barifuza guhabwa umwihariko mu kuzamura ibikorwa byabo byazahajwe na COVID19

Yanditswe Jul, 14 2020 08:58 AM | 26,463 Views



Mu gihe ibyiciro byose by'ubukungu bikigerageza kwiyubaka bushya ngo bisubirane imbaraga nyuma yo guhungabanywa na COVID19, abagore n'abakobwa ba rwiyemezamirimo barasanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kubunganira muri gahunda yo kuzahura ibikorwa byabo, ariko hakanashyirwaho uburyo bubafasha kumenya amakuru kuri za gahunda zitandukanye zabagenewe.

Gloria Kamanzi, umwe muri ba rwiyemezamirimo avuga ko mu gushinga ibikorwa bye byo kongerera agaciro ibikomoka ku bitambara n'imyenda, yahuye n'imbogamizi nyinshi zimwe ziri rusange izindi ziterwa no kuba ari umugore. Ariko agasanga gutinyuka byaramufashije kwiteza imbere.

Nyuma yo kongera gufungura ibikorwa bye havanyweho gahunda ya guma mu rugo yari yarashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19, Gloria ngo yahuye n'imbogamizi zitari nke.

Hannington Namara, uyobora banki ya Equity mu Rwanda avuga ko iyi banki n'izindi zikomeje kwigira hamwe uburyo bwihariye bwafasha abagore kuzahura ibikorwa byabo.

Iyi gahunda y'amabanki y'ubucuruzi iruzuzanya na gahunda zitandukanye za leta harimo n'ikigega cyo kuzahura ubukungu gicungwa na banki nkuru y'u Rwanda BNR, nkuko guverieri wungirije wayo Dr. Monique Nsazabaganwa abisobanura anashishikariza abagore n'abakobwa kubyaza  umusaruro by'umwihariko ayo mahirwe rusange.

Gusa rwiyemezamirimo Gloria Kamanzi asaba ko gahunda zitegurirwa abagore mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere harimo no kongera kuzamura ibikorwa byabo byazahajwe na COVID19 bigomba kujya bimenyekanishwa ku bagore mu gihugu hose kandi mu byiciro byose hifashishijwe uburyo butandukanye.

Mugwaneza Jacqueline, umunyamabanga w'Inama y'ubutegetsi y'ikigo cya New faces New Voices uharanira ko abagore n'abakobwa bagerwaho na serivisi z'imari, avuga ko hagiye kujya hategurwa ibiganiro bitandukanye hifashishijwe imbuga zitandukanye harimo n'kiganiro kizaba kuri uyu wakane kigamije gufasha abagore kumenya gahunda zabafasha guhangana n'ingaruka za COVID19 ku bikorwa byabo.

Nubwo abagore bakibarirwa ku myanya y'intoki ku myanya ifata ibyemezo mu bigo byigega by'ubucuruzi, iki cyiciro ni cyo kiganje mu bucuruzi buto ahanini butanditse buzwi nka informal, harimo n'ubwambukiranya imipaka.


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira