AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ba meya babiri bagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Intara

Yanditswe Nov, 06 2019 11:53 AM | 10,345 Views



Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara. Babiri bakuwe mu Ntara bakoragamo bimurirwa mu zindi, na ho abandi babiri bakaba bari basanzwe ari abayobozi b’uturere twa Kicukiro na Burera.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashyizweho ni: Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba.

Hari Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru.

Na ho Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo.

Gushyiraho aba bayobozi bigenwa n’itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.

Iyi ngingo ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ashyirwaho kandi akavanwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage