AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

INDWARA ITARAMENYEKANA IMAZE GUFATA ABANYESHURI BASAGA 20

Yanditswe Jun, 17 2019 08:50 AM | 4,748 Views



Indwara itaramenyekana imaze gufata abanyeshuri basaga 20 mu ishuri ryisumbuye New Explorers Academy mu karere ka Bugesera.Inzego z’ubuzima ziriho zirakurikiranira hafi iby’iyi ndwara.

Abanyeshuri 24 biga muri New Explorers Girls Academy ni bo bamaze kugaragaraho iyo ndwara bahimbye izina Shake Shake, izina risanisha ingendo y’iyirwaye kubera kugenda ashaka kwitura hasi. 

12 mu bafashwe baratashye bajya kurwarira iwabo abandi bahama mu kigo. 

Abafashwe n'iyo dwara icyo bahurizaho ni uko bababara mu mavi bakagenda bacumbagira bamwe bakaba batava aho bari batishingikirije bagenzi babo.


Umwe mu bagize Itsinda rya Minisiteri y'ubuzima n'abandi bafatayabikorwa ryasuye iryo shuri Gashayija Modeste yavuze ko hagikorwa isesengura ku byavuye mu ngendo bakoze muri iryo shuri kugira ngo hameyekane iby'iyo ndwara n'uko yavurwa ndetse n’uko abanyeshuri bakwitwara.

Ishuri New Explores Girls Academy ryigwamo n'abakobwa gusa 299, iyo ndwara ikaba yaratangiye kwigaragaza muri iryo shuri mu mpera z'umwaka ushize wa 2018, imaze gufata umwama umwe, aravurwa arakira, ariko agarutse ku ishuri iyo ndwara iramusubira,hafatwa n’abandi.

Ni inkuru ya John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama