AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

BUGESERA: HIBUTSWE ABARENGA IBIHUMBI 10 BAGUYE MU RUFUNZO

Yanditswe May, 01 2019 14:09 PM | 5,803 Views



Abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu rufunzo rwa Rucahabi ruri mu Murenge wa Ntarama w'akarere ka Bugesera bavuga ko mu nkengero z'uru rufunzo hari benshi bahiciwe bakahashyingurwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bifuza ko harebwa uburyo iyo mibiri yahakurwa igashyingurwa mu cyubahiro.


Abarokokeye mu gishanga cya Rucahabi kiri hagati y'umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera n'umurenge wa Mugina Mu karere ka Kamonyi bigahuzwa n'umugezi w'Akanyaru, kuri iyi tariki ya 30 Mata, nibwo bibuka abiciwe muri uru rufunzo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Iyo bahageze baje kwibuka, buri wese aca urufunzo ndetse bamwe bakanarwinjiramo nk'uburyo bwo kwibuka amateka y'uru rufunzo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Icyifuzo cya benshi mubaharokokeye n'uko harebwa uburyo inkengero z'uru rufunzo zacukurwa hagakurwamo imibiri igihari.  

Bisobanurwa ko muri uru rufunzo abahihishe bahamaze igihe gisaga ukwezi mbere y'uko ingabo zari za FPR-Inkotanyi zibarokora.

Gusa ngo hari hamaze kugwamo abasaga ibihumbi 10,000.

Kugeza ubu amazina y'abasaga igihumbi y'abahaguye niyo amaze kumenyekana.


Inkuru ya Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura