Yanditswe Apr, 03 2019 19:10 PM | 5,332 Views
Muri miliyari zisaga 170 zatanzwe nk'inguzanyo ku banyeshuri ba kaminuza n'amashuri makuru, izimaze kwishyurwa ni 7 gusa kuva mu myaka 12 ishize. Banki y'Amajyambere y'u Rwanda BRD ivuga ko imwe mu mbogamizi ikigaragara ari abakoresha batamenyekanisha abakozi abakozi babo.
Bamwe mu bahawe na Leta inguzanyo yo kwiga muri
Kaminuza n'amashuri makuru bemera ko yabafashije. Hari abamaze kwishyura
amafaranga bahawe ariko hakaba n'abatarishyura kubera impamvu zitandukanye
zirimo no kuba batarabona akazi.
Bavuga ko kwishyura aya mafaranga bituma
n'abakiri mu mashuri babona uburyo bwo kwiga, bityo ko Leta ikwiye gukora
ibishoboka byose amafaranga yose akishyurwa.
Bamwe mu bakoresha by'umwihariko mu bigo
by'abikorera ntibashatse kugira icyo bavuga kuri iyi gahunda yo kumenyekanisha
abakozi babo bahawe inguzanyo yo kwiga.
Ubuyobozi bwa Banki y'amajyambere y'u Rwanda buvuga ko hashyizwe
imbaraga nyinshi mu kwishyuza aya amafaranga y'inguzanyo zahawe abanyeshuri.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe gutanga inguzanyo zo kwiga ku banyeshuri no kwishyuza abazihawe muri BRD Murangayisa Emmanuel avuga ko n'ubwo hari intambwe igerwaho, hakiri imbogamizi zirimo abakoresha batamenyekanisha abakozi n'ababikoze ntibabakate amafaranga 8% by'umushara nk'uko itegeko ribiteganya mu kwishyura izi nguzanyo.
"Umunyeshuri wahawe iyi bourse agatangira gukora agomba ubwe kwimenyekanisha ko asigaye akora n'umukoresha itegeko riteganya ko agomba kumenyekanisha abakozi barangije kandi bize ku nguzanyo ya leta, imbogamizi duhura nazo rero ni uko abakozi batibuka kwimenyakanisha ubwabyo, gusa turashimira abakoresha bake babikora, ariko abatabikora baracyari benshi" Murangayisa Emmanuel, BRD
Mu mwaka wa 1980 Leta y'u Rwanda yatangiye gutanga amafaranga y'inguzanyo ku banyeshuri bo muri Kaminuza. Aya mafaranga arimu byiciro 3 harimo ay'ishuri, atunga umunyeshuri azwi ka buruse ndetse n'ay'urugendo ku bajya kwiga mu mahanga.
Kuva muri uwo mwaka kugeza muri 2016 hari hamaze gutangwa miliyari 70 binyuze mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Uburezi. Kuva aho izi nshingano zeguriwe banki y'amajyambere y'u Rwanda mu mwaka 2016 kugeza ubu hamaze gutangwa andi mafaranga asaga miliyari 100. Bivuze ko kuva mu myaka 39 ishize Leta imaze gutanga inguzanyo ya miliyari zisaga 170, kubanyeshuri ibihumbi 120. Kugeza ubu hamaze kwishyurwa miliyari 7 gusa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru