Yanditswe Sep, 11 2021 09:50 AM | 140,529 Views
Banki
Nkuru y’Igihugu y’igihugu iratanagza ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19
cyahungabanyije ubukungu mu buryo budasanzwe, cyanatumye ikoreshwa
ry’ikoranabuhanga rizamuka cyane cyane mu rwego rwa serivisi z’imari.
Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko abahererekanya amafaranga bifashishije telephone ngendanwa bazamutseho 11%, bagera kuri miliyoni 2.080.549, bavuye kuri miliyoni 1.882.168 bariho kugera muri Kamena umwaka wa 2020. Guverineri wa BNR, John Rwangombwa asobanura ko n’ubwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byazamutse cyane mu kwezi kwa 3 umwaka ushize ubwo hakurwagaho ikiguzi ku birebana no guhererekanya amafaranga, ngo na nyuma yo gusubiraho byakomeje kwitabirwa.
BNR igaragaza ko mu gice cya mbere cya 2021, gukoresha mobile banking mu guhererekanya amafaranga byiyongereyeho 13%, mu gihe amafaranga yahererekanyijwe yiyongereye ku kigero cya 98%, naho agaciro k’amafaranga yahererekanyijwe kiyongereye ku kigero cya 24%.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura umubare w’abahererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, hanakuweho ikiguzi mu gihe umuntu akura cyangwa ashyira amafaranga hagati ya konti ye yo muri banki na konti ye ya telefoni.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa asobanura ko ibi bizagira uruhare mu kwihitisha izamuka ry’ubukungu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru