Yanditswe Jan, 19 2018 14:44 PM | 5,965 Views
Polisi ifatanyije na Banki nkuru y'u Rwanda ndetse na Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho bahagurukiye kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora guhungabanya ubukungu bw'igihugu.
Umuyobozi wa Polisi, CGP Emmanuel Gasana avuga ko hatabayeho ubufatanye bw'inzego zirebwa n'iki kibazo cyakomeza gufata indi ntera.
John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’u Rwanda yashimangiye ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda bishyirwamo imbaraga ndetse n'ubumenyi bushobora gutuma banki n'ibigo by'imari byibwa ku buryo bworoshye.
Yagaragaje ko umuti w'iki kibazo ari ugushyira imbaraga mu guhangana n'abakora ibi byaha hongerwa ubumenyi mu bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuvumbura amayeri yose yakoreshwa.
Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hagaragaye ibyaha byakozwe biciye mu ikoranabuhanga bigera kuri 74 mu gihe umwaka ushize wa 2017 hagaragaye ibigera kuri 80. Mu byaha byakozwe muri 2016 byari bigiye gutikiriramo amafaranga y'u Rwanda miliyari 1 na miliyoni zirenga 325 mugihe mu 2017 mu byaha 80 byakozwe byari bigamije kwiba miliyari 2 na miliyoni zirenga 600 ariko polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego barahagoboka aya mafaranga yose ntiyibwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru