AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

BK yungutse miliyari 14 z'amanyarwanda mu mezi atandatu ya 2019

Yanditswe Aug, 30 2019 16:56 PM | 13,660 Views



Banki ya Kigali igaragaza ko mu mezi 6 ya mbere y'uyu mwaka wa 2019 yungutse miliyari 14 z'amanyarwanda, ariko nanone ikaba yaragize icyuho cya miliyari 45 cy'inguzanyo zitishyurwa neza.

Imibare igaragaza ko mu mezi 6 ya mbere y'uyu mwaka, Banki ya ya Kigali  yagize inyungu ingana na miliyari 14.6 z'amafaranga y'u Rwanda akaba yariyongereyeho 8.5% ugereranije n'amezi 6 ya mbere y'umwaka ushize. 

Ku rundi ruhande inguzanyo iyi banki yahaye abakiliya bayo zari miliyari 650.2; ziyongereyeho 35.1%. Gusa miliyari 45 ntizabashije kwishyurwa ibintu Umuyobozi Mukuru w'iyi banki, Dr Diane Karusisi, asobanura ko bizeye ko aya mafaranga azagaruzwa kuko bafite ingwate z'aba bakiliya.

Yagize ati "Turashyiramo imbaraga kugira ngo izo business zongere zikore zikishyura neza; hari n'abo tuzashyira muri cyamunara iyo bidashobotse tukagurisha imitungo yabo kugira ngo banki ibone amafaranga yayo. Igituma batishyura ni uko habamo ibibazo muri business ntibagire inyungu ngo yishyure banki; ntitwatanga inguzanyo nta ngwate dufite; iyo tubona bafite potential turabafasha bakagaruka muri business bagacuruza bakatwishyura."

Banki Nkuru y'u Rwanda iherutse kugaragaza ibigo bikora ubwishingizi mu Rwanda byagize igihombo gikabakaba miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda mu mezi 6 ya mbere y'uyu mwaka. 

Cyakora umuyobozi w'ishami rya BK ritanga serivisi z'ubwishingizi Alex Bahizi, asobanura ko n'ubwo ibindi bigo by'ubwishingizi byahombye, ngo Banki ya Kigali yagize urwunguko rukubye inshuro zisaga 2 urwo bagize umwaka ushize mu gihe nk'iki.

Ati "Mu mezi 6 ya mbere uy'umwaka twungutse miliyari 970 mu gihe umwaka ushize twungutse 400, ikigereranyo ni uko sosiyete yakuze ku kigereranyo kirenga 200%. Utanga ubwishingizi ariko ukanishyura ukagoboka abafashe ubwishingizi iwawe. Na bo ntitwabatengushye kuko twishyuye ubwishingizi bukabaka miliyari muri aya mezi 6. Nta kindi ufata ubwishingizi aba ashaka ni ukugirango agobo kwe mu gihe bikenewe."

Haribazwa impamvu ibigo bitanga ubwishingizi byagize igihombo cyegera miliyari nyamara ibinyabiziga bidasiba kwiyongera ndetse ibiciro by'ubwishingizi bikaba biherutse kongerwa, hakaba hari n'ibigo by'ubwishingizi bitinda kwishyura abo bigomba kugoboka nyamara baratanze imisanzu yabo uko bikwiye.

Jean Claude MUTUYEYEZU 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu