Yanditswe Apr, 18 2019 07:03 AM | 1,959 Views
Abaturage mu bice
bitandukanye by'igihugu barashima ibikorwa bigamije iterambere ingabo z'u
Rwanda zikomeje kubegereza. Babigaragaje ubwo kuri uyu wa Gatatu hatangizwaga
gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage bizwi nka 'Citizen
Outreach Programs 2019', bizamara amezi 3.
Aba baturage bagaragaza ko bishimiye uburyo bafatanya n'ingabo zabo mu bikorwa by'iterambere ndetse ko bituma barushaho kuziyumvamo.
Ibi bikorwa byabereye mu ntara zitandukanye n'umugi wa Kigali.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal asanga ibi ari umwihariko, bikaba n'ishingiro ry'iterambere ry'abaturage.
Agira ati ''Ubufatanye bw'ingabo zacu n'abaturage ngira ngo nta handi buraboneka ku Isi, iyo ubibonye ukuntu ingabo z'igihugu hano mu Rwanda zifatanya n'abaturage bitari gusa mu kurengera umutekano wabo ahubwo no mu bikorwa by'iterambere ku bwanjye nta handi ndabibona mu Rwanda bimaze imyaka 10 intambwe imaze guterwa tubibona nk'inkunga ikomeye.''
Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba wari mu karere ka Burera nawe yashimye uruhare rw’ingabo z’igihugu byumwihariko mu bikorwa by’ubuzima.
Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert avuga ko ubufatanye bw'abaturage n'ingabo z'u Rwanda buzakomeza mu kubaka igihugu ndetse ko ari na kimwe mu ndangagaciro ingabo z'u Rwannda zigenderaho.
Ati ''Umutekano mwiza ni igihe umuturage atekanye. Iyo umuturage adatekanye nubwo nta mwanzi waba yaguteye aturutse hanze icyo gihe ntabwo wavuga ngo igihugu gifite umutekano. Ikindi nuko ari umuco w'ubwitange umuco wo gukunda igihugu ibi birasanzwe mu gisirikare kuko twabitojwe n'umugaba w'ikirenga w'ingabo akaba na Perezida wa Repubulika, ibi rero birasanzwe ingabo zanyu ziba zishaka kugira ngo zerekane ko nk'abana banyu bashobora gukora ibikorwa byiza namwe mukaboneraho mugakomerezaho kugirango murusheho kwiteza imbere.''
Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 biteganyijwe ko izasozwa tariki 30 z'ukwezi kwa 7 uyu mwaka, ikazamara amezi 3.
Muri rusange ibikorwa bizakorwa birimo ubuvuzi buzatangwa ku buntu, aho abarenga ibihumbi 137 bazavurwa, hazubakwa inzu 1141 zigenewe abatishoboye mu bice byatoranyijwe, hakazahingwa hegitari zirenga ibihumbi 11, harwanywe isuri hanarengerwa ibidukikije ku buso bungana na km 453 hanacibwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1114.
Inkuru ya Paul Rutikanga
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
3 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
3 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
4 hours
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru