AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

BARASABA LETA KO YAFASHA NGO IBIKORERWA MU RWANDA BIHENDUKE

Yanditswe Mar, 21 2019 08:53 AM | 2,661 Views



Abafite  inganda  zitunganya ibikorerwa mu Rwanda  n'abaturage, ntibavuga rumwe kuba leta y'u Rwanda yarorohereje izi nganda kubona ibikorwa remezo nk'amazi n'amashanyarazi ndetse bagabanyirizwa n'imisoro ariko ibyo zikora bikaba bigihenze.

Zimwe muri izi nganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda byingajemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, imyambaro, ibikoresho by'ubwubatsi, ndetse n'inganda ziciriritse zikora ibijyanye n'ubukorikori, Leta y'u Rwanda yazorohereje kubona ibyanya byihariye by'aho zikorera, zimwe zikurirwaho imwe mu misoro ku bikoresho by'ibanze zifashisha, ndetse n'ibiciro byo hasi ku mazi n'amashanyarazi.

Nyamara Abaturage bakenera ibikorwa n'izi nganda bavuga ko bigihenze bagahitamo kugura ibiva hanze, bikandindiza gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande abafite izi nganda bavuga ko ibyo bakora  bibigurisha ku biciro byo hejuru kubera impamvu zitandukanye.

Mu bukangurambaga bwa Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ifatanyijemo n'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge  Josephine Bambarishya ushinzwe iterambere ry'inganda, hamwe na Anicet Muliro Umuhuzabikorwa wa gahunda ya 'Zamukana Ubuziranenge' muri RSB  bavuga ko abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda bakwiye guhindura imyumvire kuri ibi biciro byo hejuru ku bicuruzwa byabo.

Kuva mu Mwaka w'2015 Leta y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga  bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda  na Politiki zihamye z'ubuziranenge bwabyo  kugira ngo bigire agaciro ku masoko yo mu Rwanda n'ayo hanze. Ibi byafashije igihugu kugabanya icyuho cy'iri hagati y'ibyo u Rwanda rutumiza mumahanga n'ibyoherezwa yo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira