AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Augustin Bizimana wari ku rutonde rumwe na Kabuga byamenyekanye ko hashize imyaka 20 apfuye

Yanditswe May, 22 2020 09:32 AM | 46,533 Views



Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Serge Brammertz, yatangaje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw'abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza bakoze basanze yarapfiriye muri Congo Brazaville.

Uru rwego rutangaza ko kwemeza urupfu rwa Bizimana bishingiye ku iperereza rwakoze, aho rwagiye ku mva ye iri  i Pointe Noire muri Repubulika ya Kongo, bagafaya bimwe mu bice by'umubiri we bakabikorera ibizamini bagasanga koko ari we.

Uru rwego rutangaza ko ibizamini byafashwe ndetse n'iperereza ryakozwe byerekanye ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000.

Kuva muri Nyakanga 1993 kugera ku itariki ya 17 Nyakanga 1994, Augustin Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy'abatabazi.

Nka minisitiri w’ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Bizimana yashyiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda muri 1998. 

Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibangamiye uburengazira bwa muntu, gutoteza, ubugome no kutubahiriza agaciro bwite k’umuntu, byose bijyanye n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside muri 1994.

 Mu byaha yaregwaga, Bizimana yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, n’abasirikare icumi b’Ababiligi b’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe kubungabunga amahoro ndetse n’iyicwa ry’abasivili b’abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, iya Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata Bizimana n’itegeko ryo kumwimura bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kumushakisha, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho Bizimana azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko iki cyemezo cy’urupfu gisoza ubushakashatsi n’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse hamwe no gusura ahantu hatandukanye hakekwaga kuba harabaye ibikorwa by’ingenzi, kandi bikaba byararanzwe n’ubufatanyabikorwa bw’intangarugero bw’inzego z’u Rwanda, Repubulika  ya Kongo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama