AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Arashaka kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe abikesheje guhinga ibinyomoro

Yanditswe Aug, 12 2019 12:02 PM | 7,583 Views



Bamwe mu bakora ubuhinzi bwa kijyambere bemeza ko ubu buhinzi bukozwe neza kandi bukitabirwa na benshi byagirira igihugu akamaro kurusaho.Ibi biravugwa na Tuyizere Emmanuel wo mu Karere ka Bugesera wifuza kuva mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe abikesha ubuhinzi bw'ibinyomoro, ubuhinzi avuga ko burimo gufasha n'abandi aha ingemwe z'ibinyomoro.

Iruhande rw'ikiyaga cya Rweru ni ho Tuyizere Emmanuel akorera ubuhinzi bw'ibinyomoro, ntakangwa n'impeshyi kuko yifashisha amazi yo muri iki kiyaga akuhira ibinyomoro bye bihinze ku buso bungana na metero 30 kuri 50 akabona umusaruro utubutse.

Ati “Iyi ni banki kuko aya ni amafaranga kumwe umuntu ajyana amafaranga kuri banki yacuruzi ubu buri cyumweru, mbona ibiro 250 buri cyumweru fata ibiro 250 ukube na 500 ku kiro ni nkuko wafata amafaranga ukayajyana kuri banki uti reka nyagire broke abe yunguka ni ukuvuga n'aha iyo ushyiramo amazi ni banki uba ujyanaho amafaranga ukazabikura igihe wajyanye ku isoko.

Mu murima wa Tuyisenge Ikinyomoro kimwe cyera ibiro biri hagati ya 20 na 25 mu gihe ku mwaka ni mu gihe igiti cy'ikinyomoro gishobora kumara imyaka 4 kikabona gusaza.Tuyisenge Emmanuel amaze imyaka 3 gusa akora ubuhinzi bw'ibinyomoro kandi agatangaza ko butangiye guhindura ubuzima bwe kuko mbere yahingaga ibishyimbo akeza ibiro bigera kuri 70 gusa ibi byatumye abarirwa mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe, ibintu yemeza ko kugeza atari muri iki cyiciro.

Yagize ati “Nari mu bukene buriya umuntu uri mu cyiciro cya 1 aba ari mu bukene ariko uyu munsi urwego ngezeho ntabwo ndi uwo gufashwa ahubwo ndimo gusaba kuva mu cyiciro cya 1 nkajya mu cya 2 kugira ngo nanjye nzafashe abari mu cyiro 1 kugira ngo na bo bagere mu cyiciro cya 2 ndimo.”

Abaturage batandukanye mu Karere ka Bugesera cyane abegereye ibiyaga batangiye guhinga ibinyomoro biturutse ku buryo babonye ko guhinga ibinyomoro bishoboka nyuma yuko Tuyizere abihinze.

Mukandayisaba Francoise yagize yagize ati “Icyo namwigiyeho iyo ataza kubizana mu Murenge wa Rweru ntabwo nari kumenya ko inaha haba ibinyomoro, ariko kuba yarabizanye nkareba uburyo bimeze mu murima we nanjye nahise mwigiraho mpita mfata umwanzuro wo kubihinga.”

Mu gihembwe gishize Tuyizere Emmanuel yatanze ingemwe z'ibinyomoro ibihumbi 320 mu mirenge 4 yo mu Karere ka Bugesera.

Ati “Izo zose bateye baziteye bazikuye iwanjye njye Tuyizere ni njye wazitubuye babonye inyungu irimo na bo bajya gutera ikindi muri uyu Murenge wa Rweru urebye mu nkengero z'iki gishanga, buri mu turage kubera ko babonye inyungu yabyo hafi ya bose barabihinze, icyo ni ikintu mba numva kinshimishije kuko icyo nakoze cyarenze njye n'abandi bakaba baragihaye agaciro.”

Ubu Tuyizere ashishikajwe no gukomeza gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga aho ubu yatangiye kuhira ibihingwa bitandukanye birimo imboga n'imbuto akoresheje imirasire y'izuba yifashishwa mu gukurura amazi mu kiyaga.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu