AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Amwe mu mateka y'umuryango Commonwealth

Yanditswe Jun, 13 2022 21:30 PM | 75,745 Views



Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Kwizera John Patrick yadukusanyirije amwe mu mateka y'uyu muryango n'inyungu ku gihugu cyakiriye iyi nama ya CHOGM.

Mu 1926 ni bwo ibihugu byari byarakoronejwe n'u Bwongereza nyuma bikaza kubona ubwigenge bucagase byemeranyijwe ko byo n'u Bwongereza bihurira mu muryango umwe w'imibanire n'ubuhahirane ariko buri gihugu gifite ijwi ringana n'ikindi gihugu batagendeye ku mabwiriza y'Abongereza.

Uwo muryango uhabwa izina na (British commonwealth of Nations) aho ni ho habaye intangiriro za commonwealth of nations mu isura ifite ubu, ibi byongeye kumvikanwaho neza mu masezerano yasinyiwe mu Bwongereza mu 1931 ihinduka Commonwealth.

Guhera mu mwaka 1971 ni bwo hatangiye kujya hakorwa inama z'abayobozi b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango wa Commonweath (CHOGM), guhera ubwo itangira kujya iba buri myaka 2 ikayoborwa na Minisitiri w'Intebe cyangwa Perezida w'igihugu cyayakiriye ari na we uyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 ikurikiraho kugeza hateguwe indi CHOGM.

U Rwanda ni cyo gihugu kinjiye muri uyu muryango nyuma y'ibindi kuko rwinjiyemo muri 2009 ruhita ruba igihugu cya 54. U Rwanda na Mozambique ni byo bihugu byonyine bibarizwa mu muryango wa Commonweath bitarakoronejwe n'u Bwongereza.

Ni umuryango w'ibihugu 54 by'ubuso bukabakaba miliyoni 30 n'abaturage bagera muri miriyari 2.5, mu buso ni 20% by'ubutaka bwose bw'isi na 32% by'abatuye isi yose.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo inama ya CHOGM ibere mu Rwanda.

Iyi nama ya CHOGM igiye kubera i Kigali kuva ku itariki 20 kugeza 25, ahandi yabereye muri Afurika ni muri Zambia mu 1979, Zimbabwe 1991, Afurika y'Epfo 1999, muri Nigeria muri 2003 no muri Uganda iba mu 2007. CHOGM ya mbere yabereye mu gihugu cya Singapore mu 1971. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize