Yanditswe Jun, 13 2022 21:30 PM | 75,745 Views
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bihuriye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Kwizera John Patrick yadukusanyirije amwe mu mateka y'uyu muryango n'inyungu ku gihugu cyakiriye iyi nama ya CHOGM.
Mu 1926 ni bwo ibihugu byari byarakoronejwe n'u Bwongereza nyuma bikaza kubona ubwigenge bucagase byemeranyijwe ko byo n'u Bwongereza bihurira mu muryango umwe w'imibanire n'ubuhahirane ariko buri gihugu gifite ijwi ringana n'ikindi gihugu batagendeye ku mabwiriza y'Abongereza.
Uwo muryango uhabwa izina na (British commonwealth of Nations) aho ni ho habaye intangiriro za commonwealth of nations mu isura ifite ubu, ibi byongeye kumvikanwaho neza mu masezerano yasinyiwe mu Bwongereza mu 1931 ihinduka Commonwealth.
Guhera mu mwaka 1971 ni bwo hatangiye kujya hakorwa inama z'abayobozi b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango wa Commonweath (CHOGM), guhera ubwo itangira kujya iba buri myaka 2 ikayoborwa na Minisitiri w'Intebe cyangwa Perezida w'igihugu cyayakiriye ari na we uyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 ikurikiraho kugeza hateguwe indi CHOGM.
U Rwanda ni cyo gihugu kinjiye muri uyu muryango nyuma y'ibindi kuko rwinjiyemo muri 2009 ruhita ruba igihugu cya 54. U Rwanda na Mozambique ni byo bihugu byonyine bibarizwa mu muryango wa Commonweath bitarakoronejwe n'u Bwongereza.
Ni umuryango w'ibihugu 54 by'ubuso bukabakaba miliyoni 30 n'abaturage bagera muri miriyari 2.5, mu buso ni 20% by'ubutaka bwose bw'isi na 32% by'abatuye isi yose.
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo inama ya CHOGM ibere mu Rwanda.
Iyi nama ya CHOGM igiye kubera i Kigali kuva ku itariki 20 kugeza 25, ahandi yabereye muri Afurika ni muri Zambia mu 1979, Zimbabwe 1991, Afurika y'Epfo 1999, muri Nigeria muri 2003 no muri Uganda iba mu 2007. CHOGM ya mbere yabereye mu gihugu cya Singapore mu 1971.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru