AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amerika yoherereje u Rwanda Rurangwa wayoboraga Interahamwe ku Gisozi

Yanditswe Oct, 07 2021 20:01 PM | 26,807 Views




Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda uRurangwa Oswald w'imyaka 59 wakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

U Rwanda rwohereje impapuro zimuta muri yombi mu 2008.

Rurangwa Oswald yoherejwe mu ndege yihariye yamugeje i Kigali ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga ahagana saa kumi z’igicamunsi.

Yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano, na zo zimushyira mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi avuga ko uyu Rurangwa Oswald yohererejwe ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo arangize igihano cy’imyaka 30 yakatiwe na Gacaca.

Yavuze ko afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe n’inkiko Gacaca cyangwa akemera ibyaha agahita atangira igihano yahawe.

Oswald Rurangwa abaye Umunyarwanda wa 6 Leta zunze ubumwe za Amerika zoherereje ubutabera bw’u Rwanda, ku bantu 23 u Rwanda rwatangiye impapuro zo gutabwa muri yombi bari muri icyo gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu bitandukanye impapuro 1,146 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 27 ni bo bamaze koherezwa.


KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama