Yanditswe Nov, 09 2020 00:40 AM | 103,589 Views
Mu ijambo yavugiye muri Kiliziya ya Regina Pacis mu mujyi wa Kgali kuri iki cyumweru, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’abarabu Hazza Alqahtani, yahamagariye abantu kurangwa n’ubworoherane no kubana kivandimwe,kdi ashimangira ko kugira imyemerere itandukanye bidakwiye kuba intandaro y’amakimbirane.
Muri Kiliziya Regina Pacis mu mujyi wa Kigali.Abakristu gatolika bitabiriye iyi misa yabaye ku gicamunsi bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Bari bafite ishema ryo kuba bari kumwe na Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda.
Ku rundi ruhade ariko hari undi mushyitsi. Uwo ni Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu Hazza Alqahtani wari uzanye ubutumwa bw’ubworoherane.
Ubundi Leta zunze ubumwe z’abarabu zigizwe n’impugu ( Emirates) 7 zirimo na Abu Dhabi nk’umurwa mukuru na Dubai nk’umurwa mukuru w’ubukungu. Ni ahantu abanyamahanga baruta kure umubare w’abanyagihugu.
Muri izo leta zose habamo abantu bafite ubwenegihugu burenga 200 babana mu mahoro kandi buri yobokamana riremewe kandi rigakorera ku mugaragaro nubwo Islam ariyo izwi cyane.
Amb Hazza yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi Papa Francis n’umuyobozi wa Islam muri UAE Imam Sheikh wa al-Azhar Dr. Ahmed al-Tayyib ubwo yabasuraga mu kwezi kwa 2 umwaka ushize.
Ni amazezerano akubiyemo ingingo z’imibanire myiza ya Kivandimwe hagati y’abakirisitu n’abayisiramu mu gushyigikira amahoro ku isi: “Fraternity for World Peace and Living Together.”
Aha Amb Hazza avugako icyo ari ikimenyetso kigaragazako hatakabayeho ko uwo ariwe wese yakwitwaza idini cg imyemerere runaka nk’urwitwazo mu gukora intambara, ubugizi bwa nabi, ubuhezanguni n’ivangura iryo ariryo ryose.
Karidinali Antoine Kambanda ARKIYEPISKOPI WA KIGALI avuga ko bibabaje kuba hari bamwe bashingira ku myemerere yabo y’idini bakabivanga bikaba intandaro y’amakimbirane n’intambara kandi bitari bikwiye.
Ku italiki ya 20.10.2019 nibwo UAE yagaragarije inteko rusange y’u muryango w’abibumbye I New York ko ifite umugambi wo kubaka inyubako mbera-byombi yiswe Inzu yitiriwe umuryango wa Abraham n’ubuvandimwe “ Abrahamic House of Fraternity” izaba igizwe n’umusigiti, Kiliziya n’Isinagojyi na Centre abo muri izo nsengero bazajya bahuriramo mu busabane nk’ikimenyetso cy’uburinganire, n’ibiganiro bigamije bigamije bwumvikane.Kuri ubu yatangiye kubakwa biteganijwe ko izarangira muri 2022.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
2 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru