AMAFOTO: Ambasaderi bashya 3 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashyikirije impapuro perezida KAGAME

AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Isura ya Kigali ku minsi wa kabiri wa Guma mu Rugo – Soma inkuru...
  • Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo i Kigali – Soma inkuru...

AMAFOTO: Ambasaderi bashya 3 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashyikirije impapuro perezida KAGAME

Yanditswe Oct, 27 2020 15:23 PM
78,343 Views



Nyuma yo kugeza kuri Perezida wa Repubulika Paul KAGAME impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ba ambasaderi batatu bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baravuga ko bagiye kurushaho guteza imbere imibanire myiza hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.

Ambasaderi w’igihugu cya Korea Yepfo Jin-Weon Chae niwe wabimburiye bagenzi be, ashyikiriza Perezida Paul KAGAME impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Ni mu gihe ibihugu byombi bisanganywe ubutwererane mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, iterambere ry’icyaro, ikoranabuhanga n’iterambere muri rusange, aho imishinga myinshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ica mu kigo cy’ubutwererane mopuzamahanga, KOICA, nacyo gifite ishami mu Rwanda. Ni nyuma yahoo kandi hagati y’umwaka wa 2012 na 2020, sosiyete z’ubucuruzi zigera ku 9 zo muri Korea Yepfo ziyandikishije mu Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ku ishoramari rya miliyoni 268.5 z’amadorali.


Ambasaderi mushya wa Korea Yepfo mu Rwanda Bwana Jin-Weon Chae, avuga ko azihatira guteza imbere imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

"Mu gihe nzamara ndifuza kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’igihugu cyanjye n’u Rwanda ndetse tugatanga n’umusanzu wacu mu iterambere ry’u Rwanda. Ndifuza rero kwibanda ku bufatanye mu iterambere, ubukungu ndetse n’ubusabane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi."

Undi washyikirije Umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda ni Ambasaderi Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, uhagarariye igihugu cya Oman. Ni mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka 12 bitangiye ubutwererane mu bya dipolomasi ndetse ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukaba bukomeje kwiyongera nk’aho muri 2017 bwavuye ku gaciro ka miliyoni hafi 900 bukagera kuri miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu kandi 82% bya peteroli u Rwanda rukoresha ikaba ituruka mu gihugu cya Oman ariko n’u Rwanda rukaba rwohereza muri icyo gihugu ibicuruzwa birimo ibinyampeke, imboga n’ibindi.


Ashingiye ku mahirwe y’ishoramari ari ku mpande zombi, ambasaderi w’igihugu cya Oman Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi avuga ko amarembo afunguye ku bashoramari b’Abanyarwanda.

"Oman irafunguye ku ishoramari ryose riturutse mu mahanga nkuko na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME mu mpanuro ze zuje ubwenge twabiganiriyeho akambwira ko u Rwanda narwo rufunguye ku ishoramari riturutse hanze. Urumva ko rero imikorere ari imwe ari ayo mpamvu twifuza kubona abashoramari ku mpande zombi bunze ubumwe, bagafatanya mu bucuruzi. Dufite amahirwe menshi y’ishoramari kuko turi ku Nyanja y’Ubuhinde aho dufite icyabu kinini ndetse n’ibyanya byahariwe inganda, ari nayo mpamvu nifuza gukoresha uyu mwanya ngatumira abikorera bo mu Rwanda ngo bazasure Oman turebe uburyo twarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi."

Ambasaderi w’igihugu cya Vietnam NGUYEN Nam Tien nawe washyikirije Perezida Paul KAGAME impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda avuga ko azibanda ku gushimangira no guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi mu rwego mpuzamahanga.

Uyu Ambasaderi wa Vietnam afite icyicaro I Dar Es Salaam muri Tanzania, mu gihe uw’igihugu cya Oman afite icyicaro I Nairobi muri Kenya naho uwa Korea Yepfo akagira icyicaro I Kigali.



Yanditswe na Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 5.7% muri uyu mwaka

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu itangizwa ry’isoko rusange ry

2020 umwaka benshi bavuga ko utabahiriye na gato!

Perezida wa Centrafurika yashimiye u Rwanda ku bw’umusanzu ukomeye rwahaye

Uko abaturage bakiriye ivugururwa ry'amabwiriza y'imyandikire y'I

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda yatangaje ko azanywe no kunoza umub