Yanditswe May, 31 2022 20:38 PM | 147,039 Views
Kuri uyu wa Kabiri, ambassade ya Senegal mu Rwanda yibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko Umunya Senegal Captain Mbaye Diagne wishwe kuri iyi tariki.
Uyu musirikare wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yarokoye
abatari bake mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Captain Mbaye Diagne ni umwe mu bari abasirikare ba MINUAR uturuka mu gihugu cya Senegal, bari mu butumwa bw'amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu Rwanda MINUAR mu 1994.
Uyu musirikare yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yagerageje kurokora abatutsi bahigwaga.
Bamwe mubo yarokoye barimo Dr Nyiramirimo Odette na Mukamwezi Consilie bavuga ko batazibagirwa ibikorwa by'ubutwari by'uyu musirikare.
Ambassaderi wa Senegal mu Rwanda, Doudou Sow avuga ko ubutwari bw'uyu musirikare ari umurage ukomeye ku gihugu cyabo cya Senegal ndetse n'isi muri rusange.
"Kapitaine Mbaye Diagne yasize
umurage ukomeye, ibyo bigaragarira mu butwari yagaragaje n'indangagaciro
zitandukanye, indangagaciro z'ubumuntu, indangagaciro zo kutirebaho wenyine no
kwitanga kuko ibikorwa yakoze, yabikoze
nk'umuntu usobanukiwe ko agomba gutabara abari mu kaga."
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse avuga ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe ndetse ikaba n'imwe mu ntwaro zo kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside.
Yagize ati "Ibikorwa nk'ibi byo kwibuka
bituma duha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tunashima ubutwari bwa bamwe mu banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda barwanyije ku
mugaragaro Jenoside. Kwibuka biduhamagarira twese kurwanya ingengabitekerezo ya
jenoside hano mu Rwanda n'ahandi hose kugira ngo jenoside itazongera ukundi."
Captain Mbaye Diagne yishwe taliki ya 31 Gicurasi 1994 afite imyaka 36, mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwamugeneye umudali w'umirinzi kubera uruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasize umugore n’abana babiri.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru